Hafunguwe ku mugaragaro umuyoboro w'amazi wa Nzove - Ntora

Kuri uyu wa 3 ku ruganda rutunganya amazi rwa Nzove ruherereye mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge hatashwe urugomero rushya rw’amazi rwa Nzove - Ntora, ukaba ugizwe n’itiyo ifite umurambararo wa milimetero 900 wasimbujwe uwari usanzwe wa milimetero 600, rukazagera ku baturage barenga ibihumbi 145 amazi meza.

kwamamaza

Ku bufatanye n’ikigega cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane (JICA), hamwe n’Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda hatashywe ku mugaragaro umuyoboro mushya w’amazi wa Nzove - Ntora, aho uje wikubye hafi gatatu uwari usanzweho.

Prof. Omar Munyaneza, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, avuga ko ari intambwe ishimishije.

Ati "intambwe tugezeho uyu munsi irashimishije, uyu mushinga twafatanyije n'Abayapani udufashije kugirango amazi yakorerwaga hano mu ruganda rwa Nzove tubashe kuyahavana tuyakwirakwize mu mugi wa Kigali, uruganda rufite ubushobozi bwo kuba rwatanga amazi metero kibe ibihumbi 84 ku munsi ariko twatangaga ibihumbi 53, ubu tugejeje ku bihumbi 73 kubera ko uyu mushinga wongoreyeho metero kibe ibihumbi 16 ku munsi".    

Fidele Abimana umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo MININFRA avuga ko ibi bikorwa n’ibindi bituma intego ya NST1 yo gukwirakwiza amazi meza 100% igenda ikozwaho imitwe y’intoki .

Ati "intego ya NST1 tugeze kuri 82% mu gihugu hose turacyafite amezi nka 3 cyangwa 4 imbere, n'iyi mishinga yose hari icyo igenda yongera, dukomeza gushyira imishinga mu bikorwa yongera amazi n'ibikorwa by'isuku n'isukura mu baturage, icyizere kiracyahari kuko hari amezi 3 imbere, haba hakozwe ibintu byinshi mu mezi 3, uyu munshinga ubwawo uraha abaturage ibihumbi 145 amazi, tugize indi mishinga rya janisha rya 82% twabaze muri 2022 dushobora kurisunika rikegera imbere".  

Bamwe mubo uyu muyoboro uri kugezaho amazi meza barimo abo mu mirenge ya Jabana, Nduba na Gisozi bavuga ko batarabona aya mazi bari babayeho mu buzima bugoye ariko ubu ikibazo cy’amazi mabi bagisezereye.

Umwe ati "mbere ataraza twari dufite ikibazo gikomeye ku buryo twaburaga amazi hahandi abana bacu no kwiga bari barataye ishuri, amazi yadufashije kugira isuku kandi tunywa amazi meza, ntabwo tukivoma amazi y'ibirohwa ngo usange inzoka zitwica buri munsi". 

Undi ati "mu gihe cyabayeho cyose ni ubwa mbere mu murenge wacu hakandagiye umuyoboro w'amazi".

Uyu muyoboro wa Nzove - Ntora watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2019 uza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya covid 19 urangizwa kubakwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 ukaba witezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 21, 2024 - 08:35