Gutera ibiti by’imbuto, igisubizo ku mirire mibi.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi(RAB )kiravuga ko gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka byiganjemo ibiti by’imbuto n’ibindi biribwa ari kimwe mu bifasha kurwanya ikibazo cy’imirire mibi gikunze kugaragara. Gusa hari bamwe mu baturage bavuga ko nkuko habaho igikorwa cyo gutera ibiti bisanzwe aho bitari cyangwa ahari bike, hakongerwamo n’iby’imbuto kuko byatuma zirushaho kuboneka ku bwinshi.

kwamamaza

Hirya no hino mu gihugu, abaturage baravuga ko iterwa ry’ibiti  ryakongerwamo iby’imbuto kuko biramutse bibaye byinshi bishobora  gutuma imbuto ziboneka ari nyinshi. Abaturage batangaje ibi nyuma y’ibikorwa bitandukanye bikunze gukorwa haterwa ibiti.

Umwe avuga ko “ nanone biriya biti by’imbuto birakenewe kuko byadufasha kurwanya ya mirire mibi mu bana bato, mbese navuga ko byose bikenewe ariko nanone bigaterwa bitewe n’imiterere y’ahantu. Ariko nko muri karitsiye, mu bice byegereye ingo z’abantu hagaterwa biriya biti bitanga imbuto ziribwa.”

Undi ati: “hari ibice bimwe na bimwe ibiti bihari ariko …ntekerezako bikenewe cyane kuko harimo harakorwa Greening na pipinier mu bice byinshi bitandukanye kuko ibiti [by’imbuto] birakenewe kuko bivura indwara.

Biramutse bihari bikera byatuma turwanya ya mirire mibi duhora tugira mu bana bato kuko  baba bakeneye ifunguro ryuzuye.

Ni ugushishikariza ingo zituwe kuko numva waba umuti mwiza umunyarwanda wese agize igiti cy’imbuto mu rugo kuruta uko zaba ziri ku muhanda.”

Dr. Asina Paul Ndereyimana; Umuyobozi w’ishami ry’imboga n’imbuto mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, avuga ko uretse umumaro w’ibiti mu kurengera ibidukikije, imbuto zigira uruhare mu kurandura imirire mibi.

 Ati: “iyi gahunda iramutse ikozwe neza, ibyo biti bivangwa n’inyaka bitera imbuto, biriya ubwabyo iyo ubiteye mu murima, umumaro bikora iyo bitewe ahantu hanini bihindura ikirere cyaho hantu. Hari n’ahandi twatangiye kubitera nk’ahari ikibazo cyo kubura imvura, yatangiye kujya iboneka.

Icya mbere imvura ibonetse mu gace, imyaka yakwera n’imirire ikaba myiza. Ibiti biteta imbuto tuvuga ko bikize ku myunyungugu ugereranyije n’ibindi bihingwa. Noneho umuhinzi witabira agashyiramo n’igiti cy’imbuto, ukajya ubona hari za avoka, ipapayi, imyembe, amacunga…amoko atandukanye, ubasha kubona izo mbuto ataziguze nabyo bizamura imirire mu muryango, n’ibisagutse akajyana ku isoko. Yaba agurishije urubuto akagura igi…”

Icyakora anavuga ko iyi gahunda iri mu mujyi wa Kigali kuko muri za pipiniere nyinshi biri gutegurwa .

Dr. Mpabwanamaguru; umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire, ati: “gutegura za pipiniere z’imbuto ziribwa, ibiti by’imirimbo biba bigomba guterwa ku mihanda n’ahandi.”

Avuga ko muri iyo gahunda harimo no gutera ibiti gakondo byagiye bicika, ati: “ ariko nanone n’ibiti gakondo usanga byaragiye bicika, aho duteganya noneho ubu gutangira za pipiniere z’ibiti twita ko ari gakondo.”

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yongera gusaba buri munyarwanda kwitabira ibikorwa byo gutera ibiti by’imbuto ndetse n’ibindi byose muri rusange kandi bakabigira ibyabo kugira ngo bizabashe kuramba.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Nov 22, 2022 - 20:00