Gukingira byakumiriye indwara z'ibyorezo izindi ziracika

Urukingo ni kimwe mu bikumira indwara z’ibyorezo, bikunze kwibasira isi, niyo mpamvu u Rwanda rwagiye rukora ibishoboka byose ngo ruhangane kandi runakumire ibyorezo hakoreshejwe urukingo, inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko gukingira bihagaze neza ariko ko hakiri imyumvire ya bamwe mu babyeyi bakigenda biguruntege mu gukingiza abana babo .

kwamamaza

Nubwo indwara z’ibyorezo zikomeje kugaragara hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, u Rwanda rwagiye rukora ibishoboka byose ngo ruhangane kandi runakumire ibyorezo, hashyizwe imbaraga nyishi muri porogaramu yo gukoresha inkingo hibandwa mu gukingira abana ndetse n’abagore batwite.  

Muri iyi gahunda u Rwanda ruhagaze neza, mu bijyanye no gukingira abana gusa haracyari imbogamizi z’uko hari abana basigara badakingiwe nkuko bivugwa na Sibomana Hassan, Umuyobozi wa porogaramu y’ikingira mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC).

Ati "gahunda yo gukingira mu Rwanda imeze neza, ikigereranyo cy'abana bakingirwa kiri kuri 95% byibuze abana babona inkingo zose uko zateganyije biri kuri 96%, haracyarimo icyuho cy'abo 4% badakingiye kandi si umubare mutoya, ibibazo birimo ni umubare w'abana bashobora kuba badakingirwa, tukaba tutifuza ko hari umubyeyi wacikiriza inkingo kabone niyo yaba umwana yarakingiwe tukifuza ko umwana yagombye kurangiza inkingo".      

Uyu mubare w’abana badakingirwa akenshi uturuka ku myumvire y’ababyeyi badasobanukirwa akamaro n’imikorere y’inkingo ku buzima bw’abana ariko si bose kuko hari abavuga ko basobanukiwe n'ibyiza by'urukingo.

Umwe ati "ni ukugirango atazagira ingaruka izo ndwara zamugezeho zikamuzahaza akaba yanakurizamo gupfa". 

Undi ati "inkingo ni nziza zituma hari indwara zimwe na zimwe zidashobora kugera ku mwana bitewe nuko yakingiwe, umwana iyo yakingiwe aba afite ubudahangarwa bw'ibyorezo bw'indwara zimwe na zimwe nk'iseru, titanusi, ariko umwana utarakingiwe izo ndwara iyo zimugezeho ako kanya zihuta zimugiraho ingaruka bitewe nuko nta budahangarwa aba afite".    

Sibomana Hassan, uyobora porogaramu y’ikingira akomeza avuga ko gukemura iki kibazo iyi porogaramu isigaye ikoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo kubika amakuru ndetse bakamenya bitagoye abana batakaje inkingo.

Ati "turimo kugenda twinjira mu ikoranabuhanga, twajyaga dukingira umwana akabona ikarita ifite ibara ry'umuhondo ariyo abantu bagendaga bandikaho uko umuntu abonye urukingo hakandikwaho ibiro uko umwana apimwa, ariko turabwira abantu ko turimo kubihidurua muri iyi minsi aho ababyeyi bagiye gukingiza abana batangiye kubona mesaje kuri telephone zabo, turasaba ababyeyi kuza gukingiza abana kuko nta kiguzi yaba afite ubwishingizi cyangwa se atabufite, iyo umwana yakingiwe twizera ko nta mpamvu yagombye kuba atagira ubudahangarwa".   

Urukingo ni kimwe mu bikumira indwara z’ibyorezo zikunze kwibasira isi, mu Rwanda kugeza ubu indwara 6 zaracitse kubera gukoresha inkingo.

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko gahunda yo gukingira abana buri mwaka hakingirwa abana 360.000, ni ukuvuga 96% baba barahawe inkingo naho 4% ni ukuvuga abagera ku bihumbi icumi (10.000) bakaba batagerwaho n’inkingo bitewe n’ababyeyi babo.

U Rwanda rukaba rukoresha ingengo y’imari iri hagati ya miliyari 1,5 na miliyari 2 y’Amanyarwanda buri mwaka ku nkingo zose bigatwara arenga miliyari 10, muri porogaramu y’inkingo bakaba batangira gukingira umugore utwite agakingirwa indwara ya Tetanusi, umwana kugirango abe akingiwe neza akingirwa inshuro 6.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Apr 3, 2024 - 08:40