
Gukeburana byasimbuwe na ntiteranya, hari ababibona ukundi
Sep 27, 2024 - 08:26
Mu gihe umuco w’abanyarwanda wemerera buri wese ugize nabi kugororwa binyuze mu bantu bari hafi ye ibyo twakita gukeburana, hari abavuga ko kuri ubu hari uwo ubwira amakosa inenge cyangwa ingeso mbi ibangamiye abandi aho kugirango abyumve ahinduke ahubwo akakuka inabi akubwira ko ibyo bitakureba, ibyatumye hari abahitamo kwicecekera batinya kwiteranya nabo bagakwiye kuba bakebura.
kwamamaza
Gukeburana cyangwa guhwiturana ku bantu bakoze amakosa, ingeso cyangwa se inenge zibangamira imbaga nyamwinshi ni umwe mu mico yarangwaga n’abanyarwanda cyane cyane ukaba wabikorera kuwo uzi no kuwo utazi yewe n’umuhisi n’umugenzi bitewe no kugirango abantu barusheho kugendera mu nzira nziza kandi ziboneye.
Hari abagaragaza ko uyu munsi bitoroshye kuba wapfa kubibwira umuntu mu buryo bwose ushaka kuko hari uwo muhita mugirana amakimbirane, bityo abantu bagahitamo kubireka banga kwiteranya.
Umwe ati "hari ibintu akora bifutamye nkabona biri buze kungiraho ingaruka, ushobora kubwira umuntu ukamubwira ngo iki kintu kugikora gutya wabimubwira bikaba ikibazo, kugirango njye mare kabiri nuko nkubona uri mumanyanga nkakwihorera kugirango bitaza kungiraho ingaruka".
Undi ati "bibaho, ubu se nta muntu uzira icyo yavuze, mugasimbuka mukanarwana, ubwo se waba uzira iki, uhitamo kubyihorera".
Undi nawe ati "abana b'iki gihe ntabwo ukibahana ngo bumve ugahitamo kumwihorera kubera ko iyo ushatse kumuhana agusubiza ibintu biterekeranye agashaka kugutuka cyangwa se kukubahuka bikaba ngombwa ko umenya ibyawe kuko nawe agusubiza akubwira ngo menya ibyawe, ashobora kugutesha agaciro nawe bikagutera ikibazo".
Hari abandi baturage bavuga ko hari uburyo bwiza umuntu ashobora guhwituramo uwatannye, ufite amakosa, inenge cyangwa ingeso zitabereye amaso cyane cyane mu ruhame cyagwa we ku giti cye nyamara atamusebeje ndetse ko ibyo byakaranze abanyarwanda.
Umwe ati "umuntu iyo ubonye hari ikibazo kiri hagati y'ubuzima bwe biremewe ko ugomba kumugira inama akayumva cyangwa se ntayumve nubwo yakubwira nabi ariko urabimubwira hari ahandi hantu agera akibuka ko hari inama wigeze kumugira akabyicuza".
Undi ati "nshobora kumubwira nti ariko urabangamye ntabwo ukaraba, ukabimubwira akabyumva iyo atabyumvishije aba afite inshuti ze ushobora no kubwira undi muntu wa hafi ye kurenza wowe akagenda akabimubwira tukareba ko ibyo bintu byakunda".
Undi nawe ati "namuhwitura ariko simuhwiture muri rusange cyangwa mu bantu benshi nkamushyira ku ruhande nkabimuganiriza ariko iyo ubimubwiye muri rusange agirango ni agasuzuguro umushyizeho, urabimubwira akarakara nta nubwo n'inama ayumva".
Tumwe mu turango tw’umuco nyarwanda harimo nk’uburezi n’uburere, imibanire, ubucuti, imyemerere, ubwisungane cyangwa ubufatanye n’ibindi. Gusa ibyo byose bijyana no guhana ababirenzeho nabyo bikabanzirizwa no gukeburana cyangwa guhwiturana mu rwego rwo gukumira no kwirinda ko birengwaho ariko byose bigakorwa mu mujyo mwiza.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


