Guhoza ku nkeke uwo mwashakanye cyangwa umuturanyi ni ugukomanga ku muryango wa gereza: RIB

Urwego rw'ubushinjacyaha RIB ruraburira abantu bakunda guhoza ku nkeke abo bashakanye cyangwa abaturanyi babo. Uru rwego ruvuga ko nibatabicikaho bazisanga muri gereza kuko kubikora ari ugukomanga ku muryango wayo.

kwamamaza

Rutaro Herbert; Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko amagambo y’ibikangisho no guhoza ku nkeke ashobora gutuma umuntu ukunda kuyakoresha ayabwira umugore we cyangwa abaturanyi be ashobora kwisanga muri gereza.

Avuga ko bitewe n’uko iyo hagize ikibazo kiba ku bantu ahora ayabwira, mu gufata abakekwa ariwe babanzirizaho.

 Asaba abaturage kwirinda gukoresha amagambo nk’ayo kuko kuyakoresha ari ugukomanga ku muryango wa gereza.

Ati: “icyo gereza ikora, baba barimo bashaka bati ariko buriya uriya…twamushyira he? Ko ahora akangisha umugore we ko azamwica, cyangwa ahora akanga umuturanyi, noneho muri gereza baba bashakisha ariko babuze aho bamushyira kuko ntabwo umwanya uraboneka.”

“Ariko niba uri hano ukaba uziko uhora mu makimbirane n’umuturanyi wawe, jya umenya ko rwose ufite umwanya muri gereza ushaka wakwijyanayo! Nidusanga bayikase igitsi kandi uhora uvuga uti ‘ Umva wa mugabo we uhora unyoneshereza buri gihe, ariko ndagira ngo nkumenyeshe ko wowe n’inka yawe iminsi yanyu ibaze.’ Nubwo haza undi muntu akurikije iryo jambo akarara atemye inka, ntekereza ko rwose byaba bisobanutse!”

Bamwe mu baturage mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bari basanzwe bakoresha amagambo y’ibikangisho ndetse no guhoza undi ku nkeke ariko batazi ingaruka mbi zayo.

Bavuga ko nyuma y’uko bayasobanukiwe n’aho ashobora kubaganisha nko muri gereza, batazongera kuyakoresha ndetse banashishikariza bagenzi babo kuyirinda.

Umwe ati: “baravuga bati nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa! Yabivuze noneho bikaba bizwi ko yabivuze noneho hakaza undi mwicanyi, wawundi niwe bigiraho ingaruka. Abaturage barasabwa kwitwara neza, kutavuga ibigambo bipfuye kuburyo nta kibazo kigomba kuvuka nyuma yaho. Niba uvuze ijambo ribi, niyo utanabikora ariko cyakugaruka.”

Undi ati: “hari ukuntu ugirana ikibazo n’umugabo bitewe n’uko akubwiye ugasanga hari ijambo ribi uvuze utazi ingaruka zaryo. Ariko kuko twaje mu nama bakabituganirizaho, twasanze harimo tujya tuvuga cyangwa tubwirwa tutari tuziko ari icyaha.”

“ ntabwo narinzi ko ibyo byo guhoza ku nkeke ari icyaha. Uvuga uti nzakwica kuko yakoneshereje…!”

Ingingo ya 149 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 igira iti “Guhoza undi muntu ku nkeke ni igikorwa kibangamye cyo kubwira umuntu amagambo cyangwa gukora ibikorwa ku buryo buhoraho bifitanye isano n’igitsina, bishobora kwangiza icyubahiro cye bitewe n’uko bitesha agaciro cyangwa icyubahiro nyir’ukubikorerwa cyangwa kumutera ubwoba cyangwa ikimwaro.”

Iyi ngingo iteganya ko Umuntu ukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Sep 11, 2023 - 23:13