Korea ya Ruguru yananiwe kugurutsa icyogajuru cy’Ubutasi, icyoba kuri leta ya Séoul

Kur’uyu wa gatatu, ku ya 31 Gicurasi (05), Korea ya Ruguru yananiwe kugurutsa icyogajuru cy’ubutasi, ku nshuro yayo ya mbere cyaguye mu Nyanja y’Umuhondo [Mer jaune] bitewe no kuba moteri yacyo itakoraga neza.

kwamamaza

Korea ya Ruguru yari yabanje gutanga integuza ko mu minsi iri imbere izagurutsa iki cyogajuru, ariko ubutegetsi bw’Ubuyapani na Koreya y’Epfo bushyiraho amategeko arimo ibijyanye no kwimuka ku baturage bamwe.

I Séoul,  ababarirwa muri miliyoni 10 batuye uyu murwa mukuru babyutse kur’uyu wa gatatu bari mu muhangayiko.

Hari aAhagana mu ma saa kumi n'ebyiri n'igice za mu gitondo, ibirimo ubutumwa bugufi byoherejwe kuri telefoni ngendanwa nk’integuza y’intambara, ihamagarira abaturage kwitegura kwimuka ndetse abana bagashyirwa imbere n’abandi bantu b’abanyantege nke.

Nubwo ubwoba busa n’ubwamaze iminota 20 gusa, urujijo no guhangayika byari ku kigero cyo hejuru. Bamwe mu baturage bavuze ko bari bapakiye valize zabo kugira ngo bave mu murwa mukuru, Séoul.

Icyakora ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu kohereza icyogajuru ni kimwe na misile zo mu bwoko bwa ballistique. Ariko mu myaka hafi itatu, i Séoul, ni ubwa mbere Korea ya Ruguru yari igerageje kohereza icyogajuru cy’ubutasi nubwo habayeho kurasa za misile nyinshi.

Sisitemu y’integuza idakora neza niyo yavugaga mu murwa mukuru, nubwo inzira y’icyogajuru yari kure cyane y'umurwa mukurundetse na Pyongyang yari yaraburiye ko igiye kucyohereza.

Ni iki cyateye ihanuka ry’iki cyogajuru?

Icyogajuru cyagombaga koherezwa mu kirere na Korea ya Ruguru kizwi ku izina rya “Chollima-1”. Moteri yacyo yakoze nabi mugihe cy’itandukana ryo ku cyiciro cya mbere, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byaho.

Bivuga ko ibyo byatumye birangira urugendo rw'iki cyogajuru rusorezwa mu Nyanja y’umuhondo [Mer jaune], muri km 200 uvuye muri Korea y’Epfo.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatwaye ibisigazwa by’iki cyogajuru, kivuga ko cyagombaga gutwara amakuru ku butegetsi.

Yari intego ya mbere mu gisilikari cya Kim Jong-un, kuko cyari cyitezweho gutanga ku gihe amakuru nyayo y'ibikorwa by’ingabo za Korea y’Epfo n’iz'Amerika, mugihe hegerejwe igihe cyo kwizihiza umunsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 70 ishize intambara ya Korea irangiye, uzaba muri iyi mpeshyi.

Ubwo Korea ya Ruguru yagurutsaga icyogajuru cyayo, Koreya y’Epfo hamwe n’abatuye ikirwa cya Okinawa cyo mu Buyapani bari bashyiriweho impuruza zibasaba kwikingira ndetse no kwitegura ko bibaye ngombwa bahita bimuka, nk’amabwiriza impande zombi zari zashyizeho ubwo Koreya ya Ruguru yatangazaga ko igihe kohereza mu kirere icyogajuru cy’ubutasi.

 May 31, 2023 - 17:05