Google yahagaritse abakozi 12 000.

Google yahagaritse abakozi 12 000.

Kur’uyu wa gatanu, Sosiyete ya Google ‘Alphabet’ yatangaje a yakuyeho imirimo igera ku 12 000 yo hirya no hino ku isi, nimugihe iki kigo gikomeye cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika giherutse gutangiza gahunda yaguye ku mibereho.

kwamamaza

Mu butumwa bwahawe abakozi, Sundar Pichai; Umuyobozi mukuru wa Alphabe[Google] yagize ati: “Mu myaka ibiri ishize, twahuye n'ibihe byo kwaguka gukomeye.”

Yongeyeho ko “Kugira ngo dushyigikire kandi twongere iryo terambere, twatanze akazi mu rwego zitandukanye z'ubukungu, ibyo tuyu munsi turabizi.”

Pichai yanagarutse ku miterere y’ubukungu mur’iki gihe ndetse ko ariyo mpamvu yo kugabanya abakozi.

Mu mpera za Nzeri (09) 2022, Alphabet yari isanzwe ifite abakozi bagera ku 187 000 bakorera hirya no hino ku isi. Ariko AFP ivuga ko habayeho igabanya ry’abakozi riri hejuru ya 6%.

Abakozi bakuwe mu nshingano, Picha  avuga ko  bakuwe mu mashami yose ndetse nabo ku rwego rw’akarere.

Avuga kandi ko abakorera iki kigo bo muri Amerika bari mu basezerewe bamaze kubimenyeshwa, mugihe abo mu bindi bihugu bizatwara igihe kugira ngo bigerweho kuko hagomba gukurikizwa amategeko y’umurimo yo mur’ibyo bihugu.

Mbere ya Alphabet, sosiyete zikomeye z’ikoranabuhanga z’abanyamerika, nka Microsoft, Meta (Facebook na Instagram) cyangwa Amazon, zatangaje ko zahagaritse akazi ku bakozi mu mezi ashize. Nimugihe uru rwego rw’ikoranabuhanga ruri mu bihe bitoroshye bitewe n’ihungaba ry’ifaranga ndetse n’izamuka ry’inyungu.

kwamamaza

Google yahagaritse abakozi 12 000.

Google yahagaritse abakozi 12 000.

 Jan 20, 2023 - 16:26