Gufatwa kimwe n’abandi, byatumye impunzi zo mu nkambi ya Kigeme na Mugombwa zinjira mu ishoramari.

Bamwe mu bari mu nkambi z’impunzi za Kigeme na Mugombwa ziherereye mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko kuba bafatwa kimwe n’abaturage byabahaye uburyo bwo kwikorera. Bavuga ko bakora ibikorwa bitanga akazi kuri bagenzi babo ndetse no ku benegihugu.

kwamamaza

Musanganire Esperance ni umwe mu mpunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Kigeme, mu Karere ka Nyamagabe. Avuga ko we na bagenzi mu bibakora ku mutima harimo no gufatwa nk’abenegihugu kuko byabahaye amahirwe yo guhanga imirimo no gukora ishoramari ryagutse kandi bahereye ku gishoro yakuye mu buyede.

Mu Kiganiro n’Isango Star, yagize ati: “amafaranga mpembwe mu kiyede nagendaga nzigamaho 2 000Frw gutyo, nuko nza gutangira, mdimuka natangije amafaranga ibihumbi 20, nshuruza umufuka w’ibirayi hanze. Ariko iyo ndebye nk’ibintu maze kugeraho, nibwo mbara inyungu nkorera. Mfite ukuntu mpemba ikimina cya buri munsi cy’ibihumbi 10, mfite inzu yanjye hanze y’inkambi.”

Musanganire avuga ko inzu bubatse yabatwaye miliyoni 14. Ibi biniyongeraho n’ikibanza bafite mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bakiguze miliyoni 7.

Avuga ko ibi byose bisobanuye ikintu kinini cyane, ati: “nkiza nta cyizere cy’ubuzima narimfite, ariko iki gihugu cyatubereye cyiza. Ubu mfite amahirwe nk’ayundi munyagihugu wese, nta muntu uza ngo ambwire ngo ibi ng’ibi ukora, ngo mbone ndabangamiwe. Abaturage bankikije, nshobora kuba tafite amafaranga nkagenda ku muturage utuye hanze y’inkambi nkamubwira nti ba umpaye nk’ibihumbi 600.”

“ mu baturage mpafite ba mucoma babiri, mu karere ka Kamonyi mpafite salon: mfitemo abantu bo mu nkambi babiri n’abo hanze y’inkambi batatu.”

Mugenzi we uri mu nkambi ya Mugomba mu karere ka Gisagara, yunze murye, ashimagira ko yinjiye mu ishoramari ahereye ku Frw 5 000. Avuga ko ubu ageze ku mari-shingiro ingana na miliyoni 40 z’amafaranga y’U Rwanda.

Ati: “icyo nabwira bagenzi banjye ni ugutinyuka ntibisuzugure, ntibasuzugure igishoro. Nageze mu nkambi ya Nkamira ndi umutarya ntemerewe no gufata nuko ugasanga umuntu hanze ukamubwira uti ese ntiwampereza bibiri nkajya kukugurira umukeka mu nkambi?! Yabiguha ukawugura igihumbi ugahita wungukaho igihumbi!”

“Ubwo ndaza ngera mur’iyi nkambi mfite ibihumbi 5 nuko ntangira kurangura itomati …ndangura igitebo cy’itomati ibihumbi 3, ndangura urusenda, ubunyobwa nuko ndaza mbicuruza hariya mu gasoko bigera ku bihumbi 20, nuko ntangira kurangura ibitoki bibisi ngatara imineke nkayicuruza, ndazamuka none ubu mfite inzu naguze miliyoni 25, nkagira butike, umugabo wanjye afite moto tuzaho tuje mu kazi. Hano mfite butike , hariya ni stock, ruguru hariya ni stock….”

Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, ku nkunga ya Banki y’isi, miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika zanyujijwe mu mushinga Jyambere, harimo igice gifasha impunzi n’abaturage bazakiriye gukora bene ibi bikorwa bibyara inyungu ndetse bakanubakirwa n’ibikorwaremezo bahuriyeho nk’amashuli, amasoko, amazi meza n’ibindi.

Uwimana Jeannet; Umuyobozi w’agateganyo, avuga ko ibyo byagize uruhare mu kuzamura igipimo cy’imibanire hagati y’impande zombi.

Ati: “Abaturage ndetse n’abatuye mu nkambi ‘impunzi’ babanye neza. Barigana muri ya mashuli, bavoma amazi amwe, barakorana mu masoko, bivuriza hamwe ndetse banahana imirimo muri cya gice cy’inyunganizi, aho niba hari ufite ubucuruzi habaho gutanga akazi haba ku mpunzi ndetse n’abanyarwanda.”

“Mu mibereho: imibanire ni myiza, ihagaze neza. Icyo twabasaba ni uko bya bikorwaremezo ni ukubifata neza, ni ibyacu, ni ibyabo….”

Uku gukora ibikorwa bibyara inyungu yaba mu nkambi cyangwa hanze yayo, izi mpunzi zigaragaza ko usibye kuzamura ishoramari, byanunaniye ubundi bufasha bagenerwa, nuko imibereho irushaho kuba myiza.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/lFYuOGu5rQw" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Aug 2, 2023 - 10:40