
Gitega: Barasaba ko ibikorwa byo gusanirwa umuhanda waridutse byakihutishwa
May 7, 2025 - 08:27
Abaturiye n’abakoresha imihanda mishya yubatswe mu gitega mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali barasaba ko ibikorwa byo gusana umwe muri wo wangiritse byakihutishwa ukongera ugakoreshwa kuko ufunze igihe kirenga amezi 6 warasenywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’umwaka ushize.
kwamamaza
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo ibiza biturutse ku mvura nyinshi byasenye umuhanda mushya mu yari isojwe kubakwa mu Gitega yaranatangiye gukoreshwa, uwo uherereye munsi y’agakiriro ko mu mujyi watenguwe n’imvura usenya amazu arenga 100 abatuyemo barimurwa.
Guhera icyo gihe uwo muhanda ntiwongeye gukoreshwa warafunzwe kugeza uyu munsi, aho abawukoreshaga bavuga ko kuba hashize igihe kingana gityo utarakorwa ngo wongere gukoreshwa ari igihombo kuri bo.
Barasaba ko wasanwa vuba ukongera ugakoreshwa kuko byanatanga umutekano ku bahaturiye.
Umwe ati "bagira vuba bakahatunganya abantu bagatambuka neza n'ikinyabiziga cyaza kigakomeza kidasubiye inyuma kuko iyo gisubiye inyuma umuntu aba ahombye".
Undi ati "badufasha umuhanda bakawubaka vuba kuko bibangamiye abantu benshi aha".
Ema Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko ibikorwa byo kuwusana byari byaratangiye ariko byakozwe mu nkokora n’ibihe by’imvura ariko ngo bizakomeza vuba kugirango wongere ukoreshwe mu bihe bya vuba.
Ati "uyu muhanda wangijwe n'imvura muri ibi bihe bishize kandi waranangiritse cyane bityo imirimo yo kuwusana ni imirimo myinshi ariko yaratangiye irimo gukorwa, gusa ntabwo twakirengagiza ko turi mu gihe cy'imvura ntabwo yakwihuta nkuko tubyifuza, imirimo yaratangiye yo kuwusana, icyo twakizeza abaturage nuko bazabona uyu muhanda wongeye gusanwa neza kandi ukuzura mu bihe biri imbere".
Uyu muhanda utenguka wasenyeye imiryango 104 ndetse iranimurwa haniyongeraho n’indi 22 yagizweho ingaruka nawo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


