
Gitega: Abagwiriwe n'umuhanda waridutse barasaba ingurane y'ibyabo byangijwe
Nov 12, 2024 - 10:05
Abatuye mu murenge wa Gitega basenyewe n’umuhanda mushya waridutse ukagwira inzu zabo baratabaza leta bavuga ko bakwishyurwa ibyabo byangiritse kuko ngo bari baratabaje mbere ntihagira igikorwa. Umujyi wa Kigali uravuga ko rwiyemezamirimo ari kubarura ibyangiritse ngo banyirabyo bishyurwe ariko abatuye aho nabo bagomba kwimuka kuko batuye mu manegeka.
kwamamaza
Mu majwi yumvikanamo akababaro, bamwe mu batuye mu mudugudu w’Ubukorikori mu kagari ka Kabahizi mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, baheruka gusenyerwa inzu zabo n’umuhanda mushya wubatswe nyuma ukaza kuriduka utamaze kabiri.
Barasaba ko babarirwa bagahabwa ingurane z’imitungo yabo, kuko uyu muhanda waridutse barabanje kubigaragaza ariko bikirengagizwa.
Umwe ati "Abashinwa bubatse umukingo bamaze kuwubaka ikibazo kibaho umukingo urisatura, twabanje gutabaza akagari, dutabaza umurenge bose barahagera ikibazo turakibereka".
Undi ati "twarabivuze, turabyerekana ariko ntibabiha agaciro kandi rwiyemezamirimo yabaga ari kumwe n'abakozi b'umujyi kuburyo wajyaga no ku mujyi abakozi bawo bakagushushubikanya, turasaba leta itwishyure ibyacu iduhe amafaranga tujye gushaka imibereho ahandi".
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ntibwemeranya n’aba baturage, buvuga ko aha bari bubatse ari mu manegeka, icyakora ngo bari kubashakira aho baberekeza.
Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "ntabwo navuga ko abantu batabaje ntibatabarwe cyane ko iyo ibyago bibaye nkibi hari igihe usanga umuntu ari gushaka ngo ninde yashyiraho ikosa ariko uko bigaragara hari ibihe by'imvura turimo, hari umuhanda urimo gukorwa n'uburyo wari urimo gukorwamo ibyo byose inararibonye zishobora kubihuza tukamenya ngo ni iki cyatumye uriya muhanda uriduka".
Akomeza agira ati "uko byagenda kose iyo umuhanda urimo gukorwa bimwe mubyo rwiyemezamirimo aba afite mu nshingano harimo no kwishyura ibishobora kwangirika kubera imirimo arimo gukora, ubu rwiyemezamirimo niwe urimo kwishyura iyo miryango yamaze kubarurwa yagizweho ingaruka no kuriduka kuri uriya muhanda, abo nibo bahawe amafaranga yo kuba bagiye gucumbika ahandi mu buryo bwihuse hanyuma imitungo yabo ikabarurwa noneho bakishyurwa".
Ati "Abandi bishobora kugaragara ko aho batuye hari amanegeka ntabwo baba bari muri iki cyiciro bari mu cyiciro cyo kuba umuntu ashobora kuba atuye mu manegeka bisanzwe bimwe dusanzwe tugenzura ahantu hatandukanye tukareba niba abantu badatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mukaga twasanga hashyira ubuzima bwabo mukaga bakimurwa".
Kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango 104 y’abari bacumbitse muri uyu mudugudugu n’imiryango 22 yari ihafite inzu yose yagizweho ingaruka n’iriduka ry’uyu muhanda, akaba ari nabo bahawe amafaranga yo gukodesha ahandi mu buryo bwihuse, mu gihe abandi basabwe kwimuka kubera ko aha hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


