Gisagara: Umubyeyi utishoboye urwaye kanseri arasaba ubufasha bwo kwivuza

Mu karere ka Gisagara, umubyeyi utishoboye witwa Mukeshimana, arasaba ubufasha bwo kwivuza nyuma yaho arwariye indwara ya kanseri ikamubuza gucira abana inshuro bamwe bakaba baravuye no mu ishuri.

kwamamaza

Mukeshimana Fortune, ni umubyeyi w'abana batanu n'umugabo ufite ubumuga batuye mu murenge wa Kibirizi mu mudugudu w'Akagarama mu kagari ka Muyira. We n'abana be baba mu nzu y'ibyumba 2 n'uruganiriro. Mbere y'uko arwara iyi kanseri ngo baryaga avuye guhingira amafaranga ariko ubu byose byarahagaze.

Ati "nivurije kuri poste de sante biranga banyohereza i Butare njyeze i Butare banyujije mu byuma bitatu bansuzuma barambwira ngo ndwaye kanseri ngo nzajye kwivuza i Butaro, ntabushobozi mfite, nituma amaraso, no kwivuza i Butare ni akarima natanze kugirango nyure muri ibyo byuma".

"Abaganga narababwiye ngo ntabushobozi mfite bwo kujya kwivuza i Butaro, ndaza niyicarira mu rugo ndindire umunsi cyangwa se nzarindire wenda nabona uzantera inkunga nkivuza, buragenda bwiyongera nta kintu nkora nirirwa ndyamye, ntunzwe n'abaturage iyo ngize Imana hari uwo mbona amfashije, ndifuza kwivuza nabona n'umuterankunga umfashiriza abana akaba yamfasha".           

Mukeshimana mu bana be batanu, higamo babiri abandi bavuye mu ishuri ni bo bahingira amafaranga ngo babone ifunguro ritunga urugo. Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko ukeneye ubufasha kuko ngo n'iyo babonye ifunguro uyu munsi ejo bataribona bikaba ikibazo ku bana bato bo muri uyu muryango.

Ati "yari atunzwe no guca inshuro agahahira abana akabamenyera utwenda ababasha kujya kwishuri bakajyayo none aho bimunaniriye kubera uburwayi abana bamwe ntibakiga, abonye umufasha akivuza byamufasha".    

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko ikibazo cya Mukeshimana kitagejejwe ku karere ariko nk'abayobozi biteguye kumuha ubufasha aramutse agaragaje ikibazo cye uko giteye.

Ati "ntabwo bakitugejejeho ku rwego rw'akarere ariko umurenge batubwiye bamufashije, icyo dukora turaza gukurikirana turebe, atwandikire ibirenze umurenge ubundi tumufashe, ukeneye ubufasha wese afite ikibazo nk'icyo turamufasha, mu murenge bari batubwiye ko hari uwo bategeye kujya kwa muganga bamushakira amatike n'ibindi bikenewe ariko hari ibirenze yatwandikira tukamufasha".       

Mukeshimana Fortune amaze umwaka umwe n'igice ntacyo ashobora gukora. Usibye kubura ubushobozi bwo kwivuza, no kubona ifunguro biramugoye ku buryo n'umugiraneza ufite umutima ukunda kumufashiriza abana be bagasubira mu ishuri nawe akivuza iyi kanseri igakira dore ko abaganga bamubwiye ko itaragera ku rwego rwa nyuma rwitwa metastase aho nta kiba kigikozwe.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Nov 28, 2024 - 15:20