Gisagara-Save:Abakoresha isoko rya Rwanza barasaba ko ryavugururwa.

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Rwanza riherereye mu Murenge wa Save barasaba ko ryavugururwa rikajyana n’igihe kuko iyo imvura iguye bamera nk’abari hanze bakabura uko bacuruza. Aba bacuruzi bavuga ko bakorera mu isoko rimeze rityo mugihe bakwa umusoro , kandi nawo wazamuwe. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abafite ikibazo bakomeza kwihangana kuko iri soko rizavugururwa.

kwamamaza

Umwe mu bacururiza inkweto mu isoko rya Rwanza avuga ko we na bagenzi we bakorera muri iri soko, kimwe n’abacuruza imboga n’imbuto babangamiwe no kuba iri soko rishaje cyane ku buryo iyo uririmo ureba ikirere cy’ijuru bitewe nuko imireko n’amabati igice kimwe byavuyeho, mugihe ahandi byaratobagurutse.

Ati: "Harava cyane rwose,isoko ry'aha mu Rwanza rirashaje. Amabati yagiye aguruka  kuburyo iyo imvura iguye amazi adusanga ku bisima twanitseho tukagenda twanura noneho tugahunga  kuko iyo iguye ari nyinshi igwa aho twanika."

"Hashize igihe kirekire kandi ntacyo batubwira."

Undi ati: "Iyo imvura iguye dutahira aho tutagurishije."

Bavuga ko gucuruza bavirwa kandi batanga imisoro y'aho bakorera nayo yiyongereye nabyo ari ikindi gisonga mu mikorere yabo.

Umwe ati: " Ikindi kibazo dufite, barimo kutwaka amafaranga menshi kuko bongereye imisoro.Batwumvisha ko risakaye andi iyo imvura yaguye  abona ari nko hanze.Ubwo rero tukareba gutanga ibihumbi bitatu bya buri kwezi no kudekarara bikaba 3 500Frw , none ba Ngali n'abandi bo ku karere baje bavuga ko tugomba gutanga 5 000Frw. Rero twareba tukabona n'ubundi batwaka amafaranga menshi kandi ari kimwe no hanze kuko naho haranyagirwa."

Undi ati: " Twebwe baraduca amafaranga menshi y'imisoro, mbere twatangaga 4 000Frw none ubu ni 6 000Frw, rero kugira ngo uzabone aho uva, rero niba baduca amafaranga ...rwose ntaho umuntu atanyagirwa!  Noneho tukibaza uko tuzajya dusora ibihumbi...kandi tunyagirwa, dukorera ahantu harangaye. Mwadukorera ubuvugizi bakaryubaka noneho bazurize imisoro ariko nibura turi ahantu hasakaye."

"Ntidukorere imisoro yonyine." " Turifuza ko imisoro bawugabanya...."

HABINEZA Jean Paul;  Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu,  avuga ko bazi y'uko iri soko rishaje ndetse bifuza ko ryakubakwa bundi bushya. Icyakora avuga ko nta gihe  yakwizeza aba baturage.

Ati: " Turabizi ko rishaje ariko icyo turimo gukora ni ukubaka amasoko. Twashakaga ko ba rwiyemezamirimo babishakamo amasoko nkuko muzi uko andi masoko yubakwa, nk'amasoko ya Huye...bakaza bakahubaka mu buryo bwa etage[bugeretse], hanyuma kiriya kibazo cy'amabati ashaje kigakemuka kandi abantu bakumva bameze neza mu isoko ryiza."

" Ni ukwihangana mugihe tugishaka abashoramari baza bakaryubaka mu buryo bugezweho. Ntabwo navuga ngo ejo nzazana umushoramari kuko ni ubukangurambaga nzakora tukabashishikariza ariko sinavuga ko nyuma y'ukwezi nzaba nabonye abashoramaro."

Ubusanzwe isoko rya Rwanza rirema kuwa Gatatu no ku Cyumweru, iyo imvura iguye uririmo nibwo wibonera neza ibivugwa n’aba bacuruzi. Ibi nibyo Umunyamakuru w'Isango Star yabonye ubwo yasuraga iri soko, avuga ko iyo imvura iguye ugirango ni isiganwa ku maguru ribaye ku bafite akabaraga, mu gihe abandi baba barwana no kwanura ibicuruzwa byabo bategereje ko ihita.

Iyo iguye amasaha arenze imwe, barigunga  bagataha basuherejwe n’uko batacuruje kandi ubuzima bwabo babukesha iri soko.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Nov 25, 2022 - 17:02