
Gisagara: Kwituma ku gasozi biri mu bitiza umurindi ubwiyongere bw' indwara zititaweho
Jan 24, 2024 - 11:34
Bamwe mu baturage baravuga ko kuba indwara zititaweho nk'izikomoka ku mwanda zirushaho kwiyongera, bigirwamo uruhare n'abacyituma ku gasozi bari mu mirimo y'ubuhinzi. Bavuga ko ababikora babiterwa no kuba nta bwiherero buba ahakorerwa iyo mirimo, bagasaba ko bafashwa bukaboneka. Nimugihe Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kigaragaza ko muri aka Karere abasaga 32% bituma ku gasozi.
kwamamaza
Bamwe mu batuye mu murenge wa Ndora n'uwa Kibirizi yo mu karere k'icyaro ka Gisagara kiganjemo umubare munini w'abakorera imirimo y'ubuhinzi i Musozi ndetse no mu bishanga, bavuga ko bagihura n'imbogamizi y'ubwiherero.
Bavuga ko iyo bakubwe biherera mu gihuru, nubwo babikora batayobewe ko bikwirakwiza indwara zititaweho zirimo inzoka. Basaba ko bafashwa kwirinda izi ndwara.
Mu kiganiro umunyamakuru w'Isango Star yagiranye na bamwe mu baturage bari mu bikorwa byabo, umwe yagize ati: "Iyo tuje guhinga hano mu kabande, ntabwo tugira aho twiherera kubera ko nta matoilette dufite. Bigira ingaruka kuri twebwe, nonese imyanda yose iva mu mashyamba iza mu kabande, idusangamo twebwe tuhahinga. Nyine twifuzaga amatoilette kuko hose yakagombye kuba ahari."
Undi yunze mu rya mugenzi we ati: "ujya aho ubonye, nyine ukirwanaho, ukikomereza."
"nonese nkuri hariya urumva yajya he? Agomba kujya mu mashyamba! none?! ikintu cyari gikwiye ni nko kubona amatoilette ahagije."
Hitiyaremye Nathan; Umukozi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC,mu ishami ryo kurwanya MALARIA, mu gashami k’indwara zititaweho, avuga ko mu kwirinda izi ndwara zititaweho buri wese isuku akwiye kuyigira iye kuko hari amagi yo muri uyu mwanda ukwirakwizwa ku gasozi, amara igihe mu butaka ategereje uwo yanduza bene izi ndwara.
Yagize ati: " Inama dutanga uyu munsi ni uko bibujijwe kwituma ku gasozi, dukwiye gukoresha ubwiherero kandi tukabukoresha uko bukwiriye. Ugiye kwituma, akituma mu mwobo, kwirinda gusiga umwanda ku nkuta. Umuntu niba avuye kwituma, agomba guhita akaraba intoki n'amazi meza kuko iyo adakarabye wa mwanda yavanye mu musarane agenda awukwirakwiza. Ndetse mu buryo bw'abahanga tuvuga yuko umuntu aba amaze kwituma ari uko amaze gukararaba. Iyo atararangiza, ubwo aba akiri muri icyo gikorwa."
HABINEZA Jean Paul; Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko mu gufasha aba bahinzi bibasirwa n'indwara zititaweho, bahereye ku bari mu makoperative, bagiye gusabwa kubaka ubwiherero hafi y'ibishanga bahingamo.
Ati: "Byavuzwe yuko iyo abantu bahinga hafi y'ibishanya bakaba bajya ku misozi bishobora guteza uburwayi. Nyuma yo kubona ziriya mpungenge, ntabwo tuzongera kwemerera koperative ko ibaho ihinga hafi aho mu gishanga idafite ubwiherero. Ntabwo dushobora kubemerera kugira ngo abo baturage badakomeza kwandura izo ndwara kuko nk'uko twabivuze isuku ni isoko y'Ubuzima."
Imibare itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima mu (RBC) yo mu 2020, igaragaza ko mu baturage 100 batuye muri Gisagara, abasaga 32 muribo bituma ku gasozi. Nanone 34 mubahituma bari mu mirimo y'ubuhinzi, bakanakoresha amazi yo mu gishanga, naho 31 bakabikora bari mu rugendo.
Gusa nubwo bimeze gutyo, aka karere gafite amazi meza ku kigero cya 78’8%, naho 20% byatuye Gisagara bakoresha amazi mabi.
Mu gihugu hose, kugeza ubu abagera kuri 41% barwaye indwara zitandura z'inzoka zifata mu mara abakuze bakaba ari bo zibasira ku kigero cya 48%.
@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Gisagara.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


