
Gisagara: Kudaheranwa n'agahinda byabafashije kwiyubaka batera imbere
Apr 14, 2025 - 09:04
Mu karere ka Gisagara abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko mu myaka 31 bataheranywe n’agahinda, ahubwo babifashijwemo na guhunda z’iterambere igihugu cyashyizeho, bazihereyeho zibafasha kwiyubaka.
kwamamaza
Uwitonze Christine, ni umubyeyi warokokeye mu cyahoze ari superefegitura ya Gisagara, ahitwa i Gahondo ari naho bari batuye. Muri iyi myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ntiyaheranywe n’agahinda kuko ubu ari umuhinzi n’umworozi.
Aganira n’umunyamakuru yanamutembereje mu isambu nini yahinzemo imyumbati. Ngo mbere ya 1994, abaturanyi babo nti babifurizaga icyiza.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, ngo we n’abe bahungiye ku musozi wa Kabuye, maze baterwa amabuye.
Usibye ubuhinzi bw’imyumbati akorera ahagutse, akora n’ubworozi bw’inka, byose bimufasha kwigira no kwiyubaka. We na mugenzi we Mujawamariya we ukora ubucuruzi, kudaheranwa n’agahinda niryo banga ngo ryabafashije kwiyubaka muri iyi myaka 31 ishize.
Christine ati "umuntu yariyubatse ntiyaheranwe n'agahinda, umuntu yirwanyeho, mbasha kubona ifumbire ngafumbira nkeza nkabona icyo kurya, mbasha kubona amata nta mwana wanjye ubura amata yo kunywa, umuturanyi ntabwo yashaka amata yo kunywa ngo ayabure inka yabyaye, ndanywa nkanasagurira n'amasoko".

Mujawamariya nawe ati "nabanje kuvuga ngo sinzabaho, sinahingaga nta maboko nari mfite bari barayaciye, umutwe barawumennye nta gatuza ariko igihe kiza kugera umutima ugenda wisanasana, naje kuvuga nti uwashaka ahantu byibura nkajya njugunyamo na avoka, naje kubona inzu ngacuruza igikoma, icyayi nza kugera ku mata n'imineke utuntu twose ngashyiramo mbona bigiye bizamuka, abana bajya kwiga bakabona isabune, tubaho gutyo, iyo nzu naje kuyigura, udufaranga natubona nkagura inka nkayiragiza, ubu numva mbayeho neza ntakibazo, gusa agahinda umuntu ntiyakabura".
Si aba gusa kuko n'abandi barokotse Jenoside bo muri aka karere ka Gisagara bagaragaza ko babifashijwemo n'imiyoborere myiza gahunda ziterambere igihugu cyashyizeho n'inkunga zitandukanye bagiye bahabwa byabafashije kwiyubaka muri iyi myaka 31 ishize.
Umusozi wa Kabuye wahungiweho Abatutsi mu 1994 bakanahicirwa, niho hari urwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi rwa Kabuye, aho kugeza ubu ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga 49,000.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


