Gisagara: Babuze aho bacururiza kubera abafashe ibibanza byinshi bakabihenda

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Ndora baravuga ko babuze aho gucururiza nyuma y'aho hari abagiye bafata ibibanza byinshi bagashaka kubihendaho abandi. Nimugihe udafite ikibanza wese ibyo acuruza abari mu rwego rwa Dasso babimena bagasaba kurenganurwa. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye kugenzura ku buryo abakeneye ibibanza babihabwa mu mucyo.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko bijya gutangira muri iri soko rya Ndora hari abaguze ibibanza birenze kimwe, ariko nyuma bakajya bashaka kubigurisha abandi babahenze . bavuga ko ibyo byatumye bamwe bahitamo kubyihorera bagacururiza ahatari ku bisima.

Abahisemo ubwo buryo, ibicuruzwa byabo biramenwa bibasigira igibombo, bakifuza ko ubuyobozi bwakemura iki kibazo.

Umwe yagize ati: “ ikibazo mfite nuko hano mu isoko batatwemerera ko ducuruza ngo ntabwo byemewe. Ndabaza ngo hari isoko ritagira rwabayanga ribaho? Baratwirukana cyane, twaranababwiye ngo mutureke mujye mudusoresha, mudukatire ibitanga aha ngaha, tujye dusora. Niba udafite ubwo bushobozi wajya mu meza gute? Kandi naho haruzuye nta mwanya urimo!”

“ badufatira ibintu, bakabimena hasi kandi natwe tuba twaje gushakisha….”   

HABINEZA Jean Paul; Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko bagiye kugezara ikibazo ku buryo abakeneye ibibanza babihabwa mu mucyo.

Ati: “icyo nacyo turagikurikirana kuko ririya soko ni isoko rigezweho. Abashaka ibibanza turareba niba hari ibindi bikirimo cyangwa se niba ari abantu ku giti cyabo baba bashaka kubigurisha menshi, noneho ababyifuza batugane binyuze mu buyobozi bw’Umurenge. Batananyuzwe, Akarere twabyinjiramo, hanyuma turebe ibibanza byaba bisigaye tubibahe kugira ngo bakore ubucuruzi bumeze neza.”

Abacururiza mu isoko rya Ndora bamenerwa ibicuruzwa byabo bavuga ko bahabwa ibibanza, gukira ngo bibafashe gukora bakiteza imbere kuko baba batekanye: haba ku buzima bwabo n'umutekano w'ibyo bacuruza. Banavuga ko ubundi baba bari kwirukankana n'ababa bashaka kubimena.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Mar 14, 2024 - 13:02