Gisagara: Abibumbiye muri Koperative KOABINYA, barataka inyerezwa ry’umutungo wabo

Mu Karere Gisagara, abibumbiye muri Koperative y’abahinzi b’umuceri KOABINYA, barataka inyerezwa ry’umutungo ugera muri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ryakozwe na bamwe mu bayobozi babo, babinyujije mu gukora lisiti zo guhemberwaho zirimo amazina ya baringa atari aya banyamuryango.

kwamamaza

Aba bahinzi b’umuceri bari muri iyi Koperative ya KOABINYA yo mu Murenge wa Kibirizi bavuga ko mu gihe bamaze bahinga umuceri nta nyungu babibonamo kuko n’icyakabatunze bagiye bajya kureba ku makonti amafaranga bagakwiye kuba barahembwe avuye mu musaruro wabo wagurishijwe, bagasanga yarahembwe n’abandi batari abanyamuryango ba koperative birushaho kubadindiza.

Rutaburingoga Jerome uyobora akarere ka Gisagara, avuga ko ikibazo cy’aba bahinzi cyamugezeho, n’uwabikoze ngo yatangiye gukurikiranwa n’ubwo yatorotse.

Yagize ati “icyo kibazo cya koperative KOABINYA turakizi, ni ikibazo cy’uwari umubaruramari witwa Irakarama Yvette yanyereje amafaranga agera kuri miliyoni 4 zisaga yagiye ahemba abantu batazwi bituma amafaranga y’abaturage abura, icyo kibazo kiri muri RIB arimo arakurikiranwa, yahise atoroka, abaturage bo barishyuwe, uwaba atarishyuwe twamumenya akayahabwa ariko icyo tuzi nuko abaturage bose bari bafitiwe umwenda bishyuwe”.

Aba bahinzi bavuga ko bashishikarizwa kujya mu makoperative, ariko byageramo bagasanga bari inyuma yaho bari bari, kuko bisanga bari mu bihombo bihoraho bo biyuha akuya, ngo bikaba ari bimwe mu binatera bamwe kutaza kubiyungaho ahubwo bagahitamo kureka guhinga umuceri bikanagabanya umusaruro.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Aug 28, 2023 - 09:28