Gisagara: Ababyeyi barasaba gusobanurirwa imirimo ivunanye ku bana

Abatuye mu Murenge wa SAVE baravuga ko bakwiye gusobanurirwa byimbitse iby'imirimo ivunanye ikoreshwa abana, kuko ubusanzwe bazi ko umwana atarindwa gukora, ahubwo arindwa inzara.

kwamamaza

Ibi babigarutse, mu gihe ababyeyi basabwa kubahiriza uburenganzira bw'umwana harimo no kutamukoresha imirimo ivunanye

Ariko bamwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa SAVE, bagaragaza ko badasobanukiwe neza imirimo ivunanye ikoreshwa abana iyo ari yo, ngo kuko ubundi babyirutse babona umwana akora kandi atinuba umurimo. Basaba ko bagasobanuriwe neza bikabafasha kubahiriza uburenganzira bw'umwana.

Umwe mu baganiriye n'Isango Star, yagize ati:" Kera mu kinyarwanda barabivugaga, "Umwana arindwa inzara, ntarindwa imirimo". Kimwe nuko utamurera bajeyi! Bajya ku ishuri bakababwira ngo uburenganzira bwabo, bagera I Muhira bakigoneka! Ariko wazanye ijerekani y'amazi, ati 'ndapfuye'. Ahubwo rero nibasobanure imirimo abana bakwiye gukora n'iyo badakwiye gukora."

Undi ati:" Hari igihe rumukorera nk'iyo fumbire, twaca ku bantu b'abayobozi bakavuga ngo turabakoresha imirimo ivunanye. Wamubwira ngo mfasha nko gutera intabire, akavuga yuko urimo kumuvunisha kandi uba umutoza imirimo kugira ngo azabashe kwitunga."

" Twe tuzi yuko iyo umwana yariye akaba nta bhndi burwayi afite, agomba gukora  agafasha ababyeyi."

Bavuga ko kumenya imirimo umwana akwiye gukora bitewe n'ikigero runaka agezemo byabafasha kubarinda kuvunika.

Ubwo mu Murenge wa SAVE hizihizwaga umunsi w'umwana w'umunyafurika, mu nsanganyamatsiko igiri iti: "Ndera neza, nkure nemye", Elia NTAKIRUTIMANA; umuyobozi muri World Relief ushinzwe gahunda ziteza imbere umuryango, abana, n'urubyiruko, yagaragaje ko mu kubahiriza uburenganzira bw'umwana, yatozwa gukora umurimo ariko arusha ubushobozi kandi utamutanya n'ishuri.

Yagize ati:" Dufite intego yo kubaka umuryango urambye kandi utekanye. Rero mu kurinda umwana ihohoterwa, harimo kumurinda imirimo ivunanye. Uyu munsi, iyo tuvuga imirimo ivunanye, tuba tuvuga imirimo ikoreshwa umwana imubuza gukora za nshingano ze zo kwiga. Icya kabiri, ni imirimo inyuranya n'ubuahobozi umwana afite."

"Hari aho usanga umwana afite ubushobozi bwo guterura agacupa k'amazi, umubyeyi akamwikoreA ijerekani y'amazi! Iyo ni imirimo ivunanye. Turasaba ababyeyi ko bareka abana bakajya mu ishuri. Icya kabiri, babatoze imirimo ariko bamenye kureba ikigero cy'imirimo umwana agiye gukoreshwa ndetse n'ubushobozi afite. Ayitozwe ariko iza yunganira ishuri."

Umukozi w'Akarere ka Gisagaraga ushinzwe kurinda no nkurengera umwana, MUTARINDWA Stanley, avuga ko mu bindi ababyeyi kwitaho harimo kurinda abana ihohoterwa.

Ati:" Ndera neza, nkure nemye: harimo byinshi bijyanye n'uburenganzira bw'umwana. Kurera neza ni uguha ibyangombwa byose bituma umwana abaho neza, atamuhutaza, amurinda ihohoterwa cyane  cyane."

Mu kubahiriza uburenganzira bw'abana, ababyeyi n'ababarera barasabwa kwita ku burere bwabo, baborohereza gukina no kwidagadura, kugirango bibashe no gukuza impano zabo.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Gisagara.

 Jun 30, 2025 - 15:09