Gisagara: Bamaze amezi 8 badafata ifu ya shisha kibondo none abana natangiye kugerwaho n'ingaruka.

Bamwe mu baturage basanzwe bafata ifu ya “SHISHA KIBONDO” ibafasha kurwanya imirire mibi, baravuga ko bamaze amezi 8 bajya kuyifata bakabwirwa ko nta yihari. Ba basaba ko bakongera kuyihabwa kuko bamwe mu bana byatangiye kubagiraho ingaruka. Ubuyobozi buvuga ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho gutinda kw’iyo nkunga, ariko ubu iyo fu yaje Kandi abayemerewe bajya kuyifata.

kwamamaza

Ababangamiwe no kuba batagihabwa ifu ya shisha kibondo ni abakobwa babyaye imburagihe, Ari nabo bemerewe kuyihabwa kugira ngo ifashe abana babo kugira imikurire myiza y’abana.

Bavuga ko bafite ikibazo kuko basanganwe ubushobozi buke kuburyo abana bamwe byatangiye kubagiraho ingaruka zirimo n’imirire mibi.

Bavuga ko bihariye iki kibazo kuko bagenzi babo b’ababyeyi bagifite abana babyaye batarageza iminsi igihumbi bavutse, bo bagihabwa iyi fu nk’ibisanzwe naho abandi bakayimwa.

Umwe muribo waganiriye n'Isango Star, yagize ati:"Bayiduhaga buri kwezi noneho bakaduha bitewe nuko umwana angana none byose byarahagaze. Kubera kubura Shisha Kibondo, abana bacu bakabura icyo gikoma bituma basubira inyuma noneho ugasanga basubiye mu kugwingira. Twebwe tiyo igihe cyo kuyitanga kigeze tujya ku kigo nderabuzima barangiza abakatubwira ngo ifu yarabuze, ariko abatwite kugeza ku bana bafite amezi atandatu bakayibona. Abana bari hejuru y'amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri bakatubwira ko ntayihari, tugasubirayo."

" usanga ari akarengane kuko abura igikoma {umwana] kandi tukumva ngo yaraje. Niba bayitwima ihari, ntabwo tubizi kuko ntudusobanukirwa neza. Duheruka kuyifata mu kwa gatandatu! Birabangama kuko umuntu abura igikoma yaha umwana, turasaba ko bakomeza kuyiduha tukabona uko tubarera."

Ubuyobozi buvuga ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho gutinda kw’iyo nkunga, ariko ubu iyo fu ya shisha kibondo yaje ndetse abayemerewe bajya kuyifata, nk'uko Habineza Jean Paul;  umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, abivuga.

Yagize, ati:" Ikibazo kiri umwaka ushize ujya kurangira kuko iyo nkunga yari itaraza ariko ubu, haba ukwezi kwa mbere n'ukwa kabiri, inkunga yaraje. Ubwo baba batarajya kureba kuko inkunga irahari kubemerewe batararenza ya minsi 1000."

" Ariko uwavuyemo, uwarenze icyo cyiciro  ntabwo aba akiyemerewe , aba agomba kuvamo ariko uyemerewe nta kibazo."

Ubusanzwe ifu ya Shisha kibondo ni inkunga itangwa na banki y’isi, ikayinyuza mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uturere, ikagezwa mu bigo nderabuzima ari naho abayemerewe bayifatira. 

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Feb 22, 2023 - 07:49