Nyamasheke - Gihombo: Bashyikirijwe umuyoboro w'amazi meza, barashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi

Mu karere ka Nyamasheke abarezi n'abanyeshuri bo kuri G.S Karengera - Gitwa, barashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi ku kibazo cy'amazi bari bafite aho bajyaga kuyavoma mu mubande bikadindiza imyigishirize n'amasomo ku banyeshuri, ariko ubu bakaba bagejejweho umuyoboro w'amazi meza ureshya na km zisaga 8.

kwamamaza

Mu myaka ibiri ishize nibwo abaturage bo mu murenge wa Gihombo, abarezi n'abanyeshuri bo ku rwunge rw'amashuri rwa Karengera - Gitwa ruherereye mu murenge wa Kirimbi, bagaraje ikibazo cyo kutagira amazi meza, amasomo akadindira kuko abarimu n'abanyeshuri bajyaga kuyavoma mu mibande.

Umunyeshuri umwe ati "twarayaburaga inyota ikatwica abanyeshuri bamwe na bamwe bagatoroka amasomo bakajya gushaka amazi hanze y'ikigo bikanabagiraho ingaruka". 

Umurezi nawe ati "byaratuvunaga cyane bikavuna n'abanyeshuri ku buryo hari n'igihe twajyaga tujya kuyavoma hanze y'ikigo, twatumagayo abanyeshuri rimwe na rimwe natwe abarimu tukajyayo, abana bageraga mu ishuri bananiwe kwiga bikabagora kubera kwikorera amajerekani". 

Muri iyi mirenge ya Gihombo na Kirimbi, ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba, ubw'akarere ka Nyamasheke, mu bufatanye n'abafatanyabikorwa, hubatswe umuyoboro w'amazi meza ureshya na km 8.2 ugera no kuri uru rwunge rw'amashuri rwa Karengera - Gitwa hashyirwa ibigega, robine n'ibikoresho bisukura amazi, bagashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

Umunyeshuri ati "nk'abanyeshuri n'abarimu ndetse n'abarezi turashimira itangazamakuru rya Isango Star ryadukoreye ubuvugizi ikibazo cy'amazi cyarakemutse muri rusange". 

Undi Murezi ati "itangazamakuru turarishimira cyane kuba ryaradukoreye ubuvugizi aya mazi akabasha kuboneka, ubu ubona ari byiza cyane kuko isuku yariyongereye, abana babasha kuvoma bagakora amasuku haba aho barira cyangwa aho bigira".  

Karasira Wilson, umuyobozi mukuru wa Croix-Rouge y'u Rwanda yo n'abafatanyabikorwa bayo bubatse uyu muyoboro w'amazi, avuga ko icyatumaga abaturage n'iri shuri batagerwaho n'amazi meza ari imisozi miremire, abasaba gufata neza ibi bikorwaremezo.

Ati "twatekereje kuzanira amazi aba baturage batuye muri aka gace kugirango nabo babashe kubona amazi meza bibafashe mu buzima bwabo bwa burimunsi kuko amazi ni ubuzima, abaturage bahawe ibi bikorwa bakwiye kubifata neza, dufite gahunda ko tuzagura n'ahandi uyu mushinga ukajya ahandi mu gihe cy'imyaka 5 kugirango tubashe gufasha n'abandi baturage bataragira ibyo bikorwa by'iterambere nk'ibyo". 

Uyu muyoboro w'amazi meza wuzuye utwaye miliyoni 78,000,000Rwf, ureshya na km 8.2, ufite ibigega 3 binini by'ubushobozi bwa metero kibe 45. Uzayageza ku baturage basaga 6000, bo mu tugari twa Butare na Muhororo, bazajya bavoma ku mavomo 5.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamasheke

 Mar 24, 2025 - 08:45