Gicumbi:Kudasimbuza matara yo ku muhanda yapfuye bibateza ibibazo birimo ubujura

Bamwe mu bagenda mu mujyi wa Gicumbi mu masaha y’umugoroba bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba amatara apfa ntasimbuzwe bigatuma hari ibisambo bitega abantu bikabambura. Nimugihe akarere ka gicumbi kagenda gasakaza umuriro w’amashanyarazi ku mihanda iri mu bice bitandukanye by’umujyi wako. Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere yavuze ko bagiye kureba uko bakemura iki kibazo mu buryo burambye.

kwamamaza

Bamwe mu batuye aka karere bavuga ko bahura n’ikibazo cy’ubujura giterwa no kuba hari amatara yashyizwe ku mihanda ariko yapfa ntasimbuzwe, noneho mu nzira hakaba umwijima utuma ibisambo biwihishamo bakambura abahatambuka.

Mu kiganiro umwe mu bahatuye yagiranye n’Isango Star, yagize ati: “ Aya matara twayibajijeho cyane, abantu bahanyuze babyibazaho, hano tugenda twikanga. Ubu ntawe ushobora kumanuka ari wenyine kuko baba bavuga ngo inyum ahari abajura. Bagomba kugenda aria bantu babiri cyangwa batatu.”

Undi ati: “kuko urabona ko hari uko ushobora gukora ukaba wageza saa moya, saa mbiri bitewe n’ukuntu akazi kagenze. Ariko kubera ko amatara yazimye bisanga ngo dutahe kare, uhace hakiri kare habona. Urabona uhaciye n’ijoro amatara ataka duhura n’ibisambo bikaba byanahakunigira cyangwa se ukaba wanahura n’izindi ngorane, urumva ni ikibazo, ni ukwemera ugataha kare.”

UWERA Parfaite; umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi, avuga ko amatara bagerageza kuyasimbuza ariko akongera agapfa. Gusa ashimangira ko bagiye kureba ikibazo cyaba gihari.

Ati: “ni ikibazo kiza kenshi kuko nayo matara bavuga turayasana kenshi gashoboka, ahubwo dusigaje no kureba n’abafatanyabikorwa bacu, ese ayo matara ubuziranenge bwayo ni ubuhe kuko arakorwa ariko agapfa vuba, mu gihe gito cyane. Kandi nanone usanga biba byatwaye ingengo y’imari itari nkeya. Rero icyo ni kimwe cyo kureba ariko nanone ntabwo wabyira abaturage ngo, ni ukwihutira gusana aho yangiritse bitewe rimwe na rimwe n’imvura cyangwa se niba hari ibindi bituma apfa kenshi gashoboka nuko ubuziranenge bwayo nabwo tukabureba kugira ngo noneho tubikore mu buryo burambye, bitazahora biba.”

“ ubwo rero ngira ngo turaza gukorana n’itsinda ribishinzwe rijyanye n’ibikorwaremezo kugira ngo barebe aho ayo matara yapfuye twakora iki kugira ngo dusubize ikibazo cy’abaturage, kuko umuturage w’abaturage niyo priorote yacu.”

Ni mu gihe muri hagunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, harimo ko na gahunda yo guha abaturage umuriro w’amashanyarazi, u Rwanda rugeze kuri 74% by’abantu bafite amashanyarazi.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Gicumbi.

 Jan 29, 2024 - 09:41