Gicumbi:Abasoroma icyayi babangamiwe no kutagira ibikoresho bw’ubwirinzi

Abakora mu makoperative asoroma icyayi baravuga ko babangimiwe no gukora aka kazi badafite ibikoresho by’ubwirizi byabugenewe. Nimugihe buri mwaka ubuyobozi bw’amakoperative yabo butanga raporo yuko babihawe bahawe bote ndetse n’abataburiya yabugenewe. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nta makuru bwari bufite kuri iki kibazo ariko bugiye kugikemura.

kwamamaza

Abakora imirimo yo gusoroma icyayi mu mirima, bibumbiye mu makoperative mu karere ka Gicumbi baravuga ko babangamiwe no kutagira ibikoresho by’ibanze by’ubwirinzi bahabwa nkuko ahandi bigenda.

Bamwe muribo baganiriye n’Isango Star, bavuga ko bahura n’iki kibazo mugihe buri mwaka muri raporo itangangwa n’ubuyobozi bw’amashyirahamwe yabo, bugaragaza ko bafite ibyo bikoresho.

Umwe yagize ati: “Barabitwemereye ariko na n’ubu ntabyoturabona. Bote, reka da! Kandi bari batwemereye ko bazaduha amataburiya na bote.”

Undi ati: “Bari babyemeye ariko barajijisha, niba uyu mwaka bazizanye bongera kubitanga hasize imyaka itanu kandi mu giteranyo, bo bagaragaza ko buri mwaka bazitanga.”

“batwemereye amataburiya buri mwaka ariko ntayo baduha! Izo bote nazo ntazo baduha ariko barangiza ugasanga birirwa bavuga ngoo bagiye kuzajya baturinda inzoka zo mu gishanga [kuko urabona ko hano ni mu gishanga] ngo zitazadutera indwara. Ibyo bintu barabitwemerera ariko ntabwo tubibona.”

Aba baturage banavuga ko kudahabwa ibikoresho byo kujyana mu bishanga bakoreramo bibongerera ibyago byo kuhakura indwara baterwa n’udukoko tubamo.  

Ibyo bikiyongeraho kuba n’ubusanzwe imyambaro yabo itamara kabiri.

Umwe yagize ati: “hano urabona ko ari mu gishanga, haba harimo amazi n’urume rugenda rukujojoberaho, ubwo ibirenge biba byatose noneho na ya misundwe kukwinjira ni ibintu byoroshye. Kandi igihugu nk’iki nticyaburamo n’inzoka.”

Mugenzi we yunze murye ati: “Uko ukandagira mu mwanda ahantu hose, inzoka ikuzamukamo!iyo utambaye agataburiye noneho imvura ikangwa nta kintu tuba twambaye! Iyo imvura uguye tuvamo, amapantalo ahita acika!”

“ nk’ingaruka, ni ukuvuga ngo nkatwe iyo tunyagiwe hari igihe turwara malaria, izo nzoka…mbese urabona uko tumeze kandi twakagombye kuba tubayeho neza… kuko ubundi umuntu uturiye ikiyaga ntabwo yagakwiye kubaho nabi!”  

Nzabonimpa Emmanuel; umuyoyobozi w’akarere ka Gicumbi, avuga ko batari bazi iby’iki kibazo cy’abasoromyi b’icyayi ariko bagiye kwihutira kugikurikirana ku buryo kibonerwa igisubizo vuba.

Ati: “Amakoperative y’icyayi dufite hano yibumbiye mucyo bita komte ariko ntawe wari wakatugejejeho icyo kibazo kijyanye nuko hari ibyo bakabaye bifashisha badafite. Hari ibyo tugira by’inteko zabo dutumirwamo, uretse ko bitategereza icyo gihe, ubwo tumenye aya makuru tugiye kuyakurikirana kugira ngo bahabwe ibikoresho bifashisha.”

“ ntabwo ikibazo cyari cyakatugezeho ariko kuba kirugezeho ni amahirwe yo kudufasha kugikurikirana no kugikemura. Mu minsi mike naguha igisubizo cy’uko cyakemutse.”

Mu kigereranyo cy’umushara w’umusoromyi w’icyayi ku munsi ukuyemo ibyo bakatwa byose, usanga asigarana ikihumubi cy’amafaranga y’u Rwanda. Iyo bagereranyije ibiciro biri ku masoko uyu munsi ndetse nuwo mushahara, bavuga ko usanga benshi utabahagije.

Aho niho aba basoromyi b’icyayi bahera basaba ko  bagurirwa ibyo bikoresho nkuko amategeko agenga aya makoperative abiteganya, cyane ko nabo ubwabo batihagije.

@ Emmanuel Bizimana/Isango Star-Gicumbi.

 Feb 1, 2023 - 13:06