Gicumbi: Umuhanda Byumba - Ngondore wangiritse ubangamiye ubuhahirane

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bakoresha umuhanda Byumba-Ngondore babangamiwe niyangirika ry'uyu muhanda bituma ubuhahirane budakorwa neza.

kwamamaza

Uyu muhanda wangiritse bitewe n'amazi menshi awumanukamo igihe cy'imvura bigatuma unyerera n'igihe cy'izuba ukabamo ivumbi ryinshi.

Abaturage bagaragaza ko ubuhahirane butagenda neza kubera kubura uko bageza ibicuruzwa byabo ku isoko rya Byumba.

Umwe ati "uyu muhanda ni mubi kandi niwo dukoresha mu buzima bwa buri munsi, icyifuzo nuko twabona nk'umuhanda muzima bakadushyiriramo kaburimbo bitanashoboka bakaba bashyiramo raterete ukaba wamera neza natwe tuwukoresha tukawukoresha neza, hari igihe umuntu aba azanye nk'imyaka mu mugi kuyihageza bikaba imbogamizi".    

Undi ati "uyu muhanda ni mutoya, imodoka kubisikana ntabwo bikunda bisaba ko imwe ibanza guparika indi igatambuka, uyu muhanda batwemereye kaburimbo byaheze munzira, umuyobozi wese ugiyeho aravuga ngo uyu muhanda agiye kuwukora bikarangira bidakozwe".   

Ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi bwizeza abaturage ko mu gihe gito uzaba watangiye kubakwa kuko isoko ryamaze gutangwa nkuko bivugwa n'umuyobozi w'akarere ka Gicumbi w'agateganyo Uwera Parfaite.

Ati "ndashaka kubwira abaturage ko bashonje bahishiwe vuba cyane uratangira gukorwa, abazawukora batangiye gusura umuhanda, abashakaga gupiganirwa kuwukora, ni umuhanda uri gupiganirwa mu masoko mu kigo cya RTDA bazatangira kuwukora vuba cyane, amakuru mfite nuko amasoko yaratanzwe hasigaye igice cyo gusuzuma abapiganwe hanyuma bakadutangariza abawutsindiye bagatangira kuwukora".     

Umuhanda Byumba - Ngondore uzahura n'umuhanda ujya ku mupaka wa Gatuna, biteganyijwe ko uzorohereza abantu baturutse mu bice byegereye umupaka kugera mu mujyi wa Byumba batanyuze inzira ibazengurutsa mu Rukomo, ni mu gihe kandi hateganyijwe kubaka imihanda yo mu makaritsiye ifite kilometero 15.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Gicumbi

 Apr 3, 2024 - 09:22