GICUMBI: Bahangayikishijwe n’amarozi bita ay’abarangi
Feb 28, 2024 - 12:56
Abatuye mu murenge wa Muko baravuga ko bahangayikishijwe nuko hari abaturage bari kwicwa umusubizo n’imwuka mibi, bavuga ko iri guterwa n’abitwa abarangi. Uboyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bwabyumvise bivugwa n’abaturage ariko butarabona gihamya. Buhumuriza abaturage ndetse bukavuga ko bukomeje gukurikirana iby’iki kibazo.
kwamamaza
Abatuye mu kagali ka Ngange hamwe n’utundi twegeranye nako two mu murenge wa Muko wo mu karere Gicumbi, bifashishije ingero zamaze gupfa kubera uburozi bwabo bita abarangi,bavuga ko bahangayikishijwe nabyo.
Umwe yagize ati: “bavuga yuko bafite imyuka mibi bakoresha ku muntu bashaka kwica. Uwo muntu bamara iminsi bamwibasiye, nuko akaba arapfuye.”
Undi ati: “ ikibazo dufite cyane cyane ni icy’uko abaturage turi gushira turi gupfa twishwe n’abantu bitwa abarangi! Turahamba buri gihe, nta munsi tudahamba! Barimo kwicwa n’iyo myuka mibi abantu bafite! No kwa muganga ntibakubonamo iyo ndwara!”
Umubyeyi umwe avuga ko umugabo we yarwaye yaheze ku karago, ati: “Umuntu araza akagutanga ugapfa! Hari n’igihe ugenda akaguha ikintu cyangwa akaguha nk’amafaranga ugapfa. Uwanjye we yafashwe n’umutwe tumujyana kwa muganga baramuvura biranga, turakomeza turagerageza biranga. Ariko kugeza ubu yaheze hasi.”
“Barabaroga nuko ejo ukumva umuntu ngo yarwaye, ku wundi munsi ukumva ngo arapfuye, cyangwa se ukumva ejo undi arafashwe. Ugize amahirwe bakamuvura agakira, ubwo udakize agapfa.”
Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ibyo bise imyuka mibi, basaba ubuyobozi ko bwakongera gushira imbaraga mukubuza abayikoresha. Bemeza ko ubwo bari babahagurukiye bari bacogoye.
Umwe ati: “icyo gihe ubuyobozi bwari bwavuze ko abafite iyo myuka mibi babireke, abantu bagire amahoro. Hashize igihe…hareruka gupfa abantu bakeya kuko muri iyo minsi hari hapfuye abantu benshi! noneho byongeye byakajije.”
Undi ati: “ hari igihe comanda yigeze kuza nuko babishyira mu nteko rusange y’abaturage. Abaturage bati ngabo baratumaze, ubwo komanda aravuga ngo nihagira umuntu wongera ati muzaba mubona akaga…!”
Icyakora Kalisa Claudien; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge Muko, avuga ko hataragaragara gihamya yuko hari imyuka mubi ukoreshwa n’abo bita abarungi, agatanga ihumure ko bakomeje gukurikirana.
Ati: “ubwo rero ntacyo twashingiraho tuvuga ngo ibi ibimenyetso twashingiraho tuvuga ngo biradufasha kumenya ko aba bitwa abarangi aribo bagize uruhare mu rupfu rw’aba bantu. Ntabwo turi abana kuko ntabo twahaye ibyangombwa ariko turabikurikirana kuko ntabwo ikintu cy’impfu gisa umuntu yagishingiraho. Ariko gusa turakurikirana.”
Aba baturage bavuga ibi mugihe mu Rwanda icyitwa uburozi butarabonerwa ibimenyetso ngo bishirirweho ibihano. Ibi bisa n’ibikigoranye ko hari uwakihandagaza agashinja umuntu ko ari umurozi [ nkuko aba babivuga], aho usanga imvuga nk’izi ariko zidafite ibimenyetso simusiga rimwe ugasanga hajemo kwihanira.
Icyakora abatuye mu murenge wa Muko bavuga ko iyo abo bise abarungi hari abo bicishije imyuka mibi barara bavuza ibibido, mu rwego rwo kwivuga.
@Emmauel BIZIMANA/ Isango Star - Gicumbi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


