Gicumbi: Abamotari baratabaza inzego zitandukanye kubakiza ubujura bwa moto bubarembeje

Bamwe mu bamotari bakorera mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abantu babatega bakabakubita bakabambura moto ndetse bamwe bakahasiga ubuzima. Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi n’inzego z’umutekano zivuga ko zikomeje kugikurikirana kuko hari n’abafashwe.

kwamamaza

Rukeramihigo Jean Bosco, ni umumotari ukorera mu karere ka Gicumbi yabwiye Isango Star uburyo yahohotewe mu masaha ya nimugoroba baramukubita ndetse bamwambura moto.

Ati "gutya tuba turimo dushaka abagenzi bwari bwije bansaba ko mbatwara ndabatwara tugera ahantu h'ishyamba bakura kontake muri moto kubera bari babiri umwe yari afite umuhoro bambwira ko baranyica, bambwiye ko baranyica ndabareka moto barayitwara".   

Si uyu gusa kuko abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto muri aka karere bose bahuriza ku kuba ari ikibazo kuba bakubitwa bakamburwa moto abandi bakahasiga ubuzima ariko inzego z’umutekano ntizigire icyo zikora.

Umwe ati "hari igihe utwara umugenzi nk'ahantu runaka yakugambaniye yavuganye n'abandi bantu ukagerayo bakakwaka moto, hari uwo bishe mu minsi yashize".   

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Isango Star ko iki kibazo gihari ariko hari icyakozwe.

Ati "umujyi wa Gicumbi hari aho byabaye kandi moto yari yambuwe umuturage iraboneka ndetse habaho no gukurikirana ababa bari muri ibyo, umutekano ntitwavuga ngo ntuhari, urahari".    

SP Jean Bosco Mwiseneza, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, mu butumwa bugufi yaduhaye kuri iki kibazo yahakanye amakuru avuga ko hari abahasize ubuzima ahubwo avuga ko abakekwa bafashwe ndetse hari na moto zagarujwe.

Ati "mu karere ka Gicumbi nta mu motari wigeze utakaza ubuzima azize abajura ba moto, kugeza ubu ubujura bwa moto bwarahagaze abakekwaho ubujura barafashwe uko ari 9 bari gukorwaho iperereza. Moto 8 zateshejwe abajura ku bufatanye bwa Polisi n'inzego z'ibanze zisubizwa ba nyirazo. Nta kibazo cy'ubujura bwa moto kigaragara mu karere ka Gicumbi". 

Aba bamotari bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko batagitwara abagenzi bajya mu byerekezo biri hirya y’umujyi mu masaha ya nimugoroba kuko ariho higanje urugomo rw’abajura babatega imigozi ibiti n’ibindi bakabambura moto zabo badasize n’ibyo bafite nka telephone.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Gicumbi

 Jan 8, 2025 - 09:25