Gatsibo: Hatangijwe gahunda ya Mvura nkuvure yunganira izisanzwe zifasha abaturage komorana ibikomere

Hatangijwe gahunda ya Mvura nkuvure ije kunganira izindi zifasha abaturage komorana ibikomere basigiwe n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda. Ni gahunda yitezweho gutuma ibipimo by'umwe n'ubwiyunge bikomeza kuzamuka muri aka karere kuko bageze hejuru ya 95%.

kwamamaza

Gahunda ya Mvura nkuvure yatangijwe mu karere ka Gatsibo hahugurwa abazayigeza mu baturage. Hategekimana Ashiri; Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza muri aka karere, avuga ko iyi gahunda yari ikenewe muri aka karere bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yasize ibikomere mu bayirokotse ndetse n’abayikoze.

Avuga ko izabafasha gusabana imbabazi, bityo biyunge binatume ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bizamuka, cyane ko bageze kuri 95%.

Ati: “ iyi gahunda ya mvura nkuvure yari ikenewe kuko iyo uretse amateka y’Akarere ka Gatsibo, cyane cyane tuvuze mucyahoze ari komini Murambi, usanga ariho ubucurabwenge bwa jenoside bwahakorewe butangijwe na Gatete kuva kera. Usanga rero harabayeho kwigisha jenoside cyane, ku buryo iyi mvura nkuvure naho kenshi twifuza ko muri iyo Mirenge ihakorera cyane kuko bigishijwe ubugome ku buryo aribwo mvura nkuvure ibereka ko ubugome ntacyo bumaze, ikore ku mitekerereze yabo.”

“ ni ukubibura aho abantu babi babibye.”

Abari guhugurwa kuri gahunda ya Mvura nkuvure mu karere ka Gatsibo bavuga ko amahugurwa nk’ayo bari bayakeneye kugira ngo babashe gufasha abantu mu bo byiciro bitandukanye bafite ingaruka z’ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse n’abo ingaruka z’ibyo bikomere zagezeho.

Umwe yagize ati: “ibyo igihugu cyacu cyaciyemo, amateka y’abantu bose bazi yo muri 1994, imitima y’abantu yarakomeretse ku buryo byagiye biba uruhererekane. Ni ukuvuga ngo n’umwana uteri wakavutse icyo gihe ashobora kugerwaho n’izo ngaruka. Niyo mpamvu numva aya mahugurwa ari ingenzi ku kintu tuzakuramo.”

Undi ati: “aradufasha cyane cyane ku gusaranganya ubunararibonye ku mibereho n’ubumenyi bw’imbamutima n’imibanire n’abandi, ndetse bikadufasha ku kuba twabasha gusana imitima ikomeretse y’abana tubana nabo umunsi ku wundi batewe n’imiryango bakomokamo.”

Bishop Ngendahayo Emmanuel; Umushumba w’itorero Angilicani diyoseze ya Byumba,avuga ko bafatanyije na Minubumwe, bahitamo kuzana gahunda ya Mvura Nkuvure mu karere ka Gatsibo kugira ngo bafashe abaturage baho komorana ibikomere basigiwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yagize ati: “Akarere ka Gatsibo twagahisemo dufatanyije na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda, batuzanye hano muri Gatsibo ku bw’ibibazo ndetse no kuba bakeneye iyi porogarame. Ni gahunda rero twayizanye kugira ngo ifashe abantu kugira imitekerereze myiza yo kubateza imbere no gukundana, imitekerereze myiza yo kubana neza hagati y’abantu n’abandi ndetse n’abagiranye ibibazo bakiyunga.”

Gahunda ya Mvura Nkuvure yatangijwe n’akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’itorero Angilikani diyoseze ya Byumba ishyirwa mu bikorwa n’umushinga ICBS.

Ku ikubitiro, hahuguwe abahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye,birimo abanyamadini,abayobozi mu bigo by’amashuri ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Biteganijwe ko iyi gahunda izakorera mu mirenge umunani y’aka karere ariyo Gatsibo, Muhura, Gasange, Rugarama, Ngarama, Remera, Nyagihanga ndetse na Kageyo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Feb 1, 2024 - 15:31