Gatsibo: Abaturage bahangayikishijwe n'abajura biba insinga z'amashyanyarazi

Hari abaturage mu kagari ka Nyabikiri mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bavuga ko bahangayikishijwe n'abajura b'insinga z'amashanyarazi baziba mu masaha y'ijoro, bityo bagasaba ko abo bajura bahagurukirwa.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyabikiri umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bavuga ko bazengerejwe n’abajuru b’inzinga z’amashyarazi aho ubwo bujura bukorwa mu gicuku.

Bavuga ko hari igihe babona umuriro ugiye bakagira ngo ni REG iwujyanye ubwo babyuka mu gitondo, bagasanga insinga z’amashanyarazi zari ku nzu zabo no ku mapoto ya REG ntaziriho zajyanwe.

Aha niho bahera basaba ko ubwo bujura bwahagurikirwa kuko baba barahawe umuriro bawushaka ariko abajura bakababuza kuwukoresha.

Mukarwego Venerand ati "insinga bari kuza nijoro bakazikata bakurira ku mapoto bakazijyana bagakata n'izo kunzu bagatwara".  

Muhirwa Theoneste nawe ati "tuyoberwa n'ukuntu bazikata, ujya kubona umuriro urazimye uti wenda ni REG ibikupye, wakwikangura ugiye hanze ugasanga rwa rusinga barukuyeho, dufite ikibazo cy'abajura".  

Mukantwari Delphine nawe ati "narabyutse mu gitondo nshanye ngirango umuriro washizemo ndebye nsanga barukase, iyo tubyutse dusanga insinga zagiye ugasanga bazikase kandi ni ahantu hose". 

Kuri iki kibazo cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi mu karere ka Gatsibo, Umuyobozi w’aka karere Gasana Richard, nawe yemeranwa n’abaturage ko ubwo bujura buhari aho agerereranya ababukora n’abanzi b’igihugu batifuza iterambere ryacyo, bityo ngo mu rwego rwo kurwanya ubwo bujura kubufanye n’inzego z’umutekano bamwe batawe muri yombi kandi igikorwa cyo guhiga abandi ngo babiryozwe kirakomeje.

Ati "umuntu akaza agakata urusinga ruha abantu amashanyarazi, uwo muntu ntaho atandukaniye n'umwanzi w'igihugu ni n'icyaha gikomeye, inzego zibishinzwe zirabakurikirana mu buryo butoroshye, twagize icyo kibazo mu karere kacu ariko tugihuriraho n'inzego z'umutekano, tujya mu bukangurambaga abaturage barabyumva abo dufashe bagafatirwa ibihano nta kujenjeka, icyo cyaha cyaragabanutse mu karere kacu".   

Mu mboni za bamwe mu baturage b’akarere ka Gatsibo, basanga ubwo bujura bw’insinga z’amashanyarazi zikurwa ku nzu zabo ndetse n’izimanurwa ku mapoto, nta gushidikanya mu babukora harimo na bamwe mu bakozi ba REG kuko aribo baba bazi uko zashyizweho, dore ko baziba umuriro urimo ariko ntubafate ikindi ngo nibo baba bazi n’akamaro kazo, bityo ngo hakwiye kujya harebwa abo bakozi ba REG kuko bafatanya n’abajura nyirizina kwiba izo nsinga z’amashanyarazi.

Inkuru ya Djamali Habarurema Gatsibo

 Feb 19, 2024 - 11:34