Gatsibo: Abakuru b'imidugudu bahawe amagare nk' inyoroshyangendo ibafasha mu kazi.

Abakuru b'imidugudu igize Akarere ka Gatsibo barishimira ko ubusabe bwabo bwo bwumviswe, bagahabwa inyoroshyangendo. Ibi babitangaje nyuma yo guhabwa amagare azabafasha kubasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo gukorera umuturage.

kwamamaza

Hashize umwaka n’igice, abakuru b’imidugudu mu karere ka Gatsibo basabye inyoroshyangendo n’agahimbazamusyi nk’ibyatuma babasha gukora umurimo wabo neza.

Icyo gihe batumye CG Emmanuel Gasana; umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, kubakorera ubuvuzi.

Umwe yagize ati: “ Nyakubahwa Guverineri, murabizi ko Abakuru b’Imidugudu ari abakorerabushake, ariko nkuko mutumirwa mu nteko z’igihugu zifata ibyemezo muzadusabire agahimbazamushyi ndetse n’inyoroshyangendo, niyo yaba ari inguzanyo.”

Ubu busabe bw’abakuru b’imidugudu bo muri aka karere bwarumviswe, kuko  bari guhabwa inyoroshyangendo z’amagare.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yabegeraga ngo baganire, batangaje ko babyishimiye kuko kugera ku muturage byabasabaga gukoreshaga amaguru.

Bavuga ko biyemeje gukomeza gukorera umuturage kuko bafashijwe kubasha kumugeraho byihuse.

Umwe ati: “Nakoreshaga ibirenge! Muby’ukuri twavunikaga ariko ubu umurimo tugiye kuwunoza neza bitewe nuko tubonye inyoroshyarugendo. Twayikeneraga ariko twageragezaga gukora kuko twari dufite icyizere ko tugomba kubona inyoroshyarugendo. “

“ ariko dashima cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wadutekerejeho.”

Undi ati: “ikintu kinshimishije cyane nk’umukuru w’umudugudu wa Bwiza n’igihembo nahawe nk’Umudugudu uzira icyaha, noneho nkaba mbonye n’inyoroshyangendo, ibi bintu bizakomeza kumfasha cyane mu miyoborere myiza y’abaturage.”

“bizamfasha kugira ngo nkomeze noze serivise mpa abaturage, kandi koko nkuko nd’umukuru w’Umudugudu uhagarariye Perezida wa Repubulika mu Mudugudu  nzakomeza kubahiriza inshingano zanjye nk’umuyobozi kandi koko bikomeze kumfasha mu miyoborere myiza mpa abaturage.”

Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ashima akarere ka Gatsibo ku ngamba kafashe zo gushaka ibisubizo by’ibibazo bikoma mu nkokora imikorere y’abayobozi.

Ni nyuma yaho muri aka Karere ari ho hatangiriye igikorwa cyo guha moto abayobozi b’utugari,bigera naho  bigera mu gihugu hose,bityo n’igikorwa cyo guha abakuru b’imidugudu inyoroshyangendo z’amagare nawo ari umuco utundi turere dukwiye gukurikiza kuko utanga igisubizo mu gufasha abakuru b’imidugudu gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Yagize ati: “Aha higeze gutangirira gushakira inyoroshyangendo ku bayobozi b’Utugari, babona moto bwa mbere ariko mwabonye ko ubu twabikwije mu gihugu hose. N’ibi rero bitangiye kuba haboneka amagare, nkeka ko ingengo y’imari tugira mu turere, mu mafaranga y’injira ntabwo haburamo amafaranga yo kugurira ba Mudugudu amagare.”

“ ntabwo nabishimangira uyu munsi ariko ni igikorwa cyiza dushobora kureba uburyo twakwiza n’ahandi. Ku buryo ikintu gikora mu karere kamwe cyangwa ahantu hamwe dushobora kukijyana n’ahandi kigakora, cyane cyane iyo gitanga igisubizo ku bibazo by'abanyarwanda bafite."

AKarere ka Gatsibo gafite abakuru b’imidugudu 602 ari bo  biteganyijwe ko bazashyikirizwa amagare yatwaye miliyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda. Ku ikubitiro, abo mu murenge wa Gitoki nibo bahereweho,abandi nabo bakazagenda bayashyikirizwa kuko yose yamaze kugurwa, nk'uko bitangazwa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Aug 1, 2023 - 13:00