Gasabo: Polisi yafashe umujura wibaga akanangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Tariki ya 08/10/25, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage batanze amakuru yafashe umugabo witwa Sabato Mupenzi w’imyaka 27 atwaye igare ririho imifuka 2 irimo amaburo manini afunga ibyuma byo ku mapironi na transifo ndetse n’ibikoresho birimo amasupana ndetse n’umuhoro yitwaza, uyu mugabo akaba yafunguraga izi buro zifunga amapironi mu Mirenge ya Bumbogo, Ndera, na Rusororo.

kwamamaza

Uyu yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye akora ibyo bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi yafatiwe mu Murenge wa Ndera mu Kagari ka Mukuyu mu Mudugudu wa Kigabiro atwaye ku igare ibyo yaramaze kwiba, agifatwa yatangaje ko yari avuye mu Murenge wa Bumbogo abijyanye mu Murenge wa Rusororo.

Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru uyu mugabo agafatwa, ivuga ko kandi ibikorwaremezo by’amashanyarazi leta igeza ku baturage bigomba kubungwabungwa kuko bigira uruhare rukomeye mu mibereho myiza, n’iterambere by’abaturage.

Ikomeza ivuga ko abaturage bafite inshingano zo kubifata neza no kwirinda kubyonona kuko iyo babyangije bigira ingaruka ku buzima bwabo no kubadindiza mu iterambere, iyo umujura yibye cyangwa akangiza insinga z’amashanyarazi umuriro ukabura mu gice runaka bigira ingaruka zikomeye muri ako gace, zirimo guhagarara kw’ibikorwa bikoresha umuriro, umutekano muke, ariko igikomeye bikanatera igihombo Leta iba yabihaye abaturage.

Polisi y’igihugu ivuga ko itazihanganira umuntu wese wangiza ibikorwaremezo kuko aba ateza igihombo Leta akanabangamira iterambere ry’abaturage.

Ikomeza ivuga ko ibikorwa byo gufata aba bajura bikomeje kugirango bafatwe baryozwe ibyo baba bakoze.

Abaturage barasabwa kubungabunga ibikorwaremezo bahabwa, no gutanga amakuru ku bantu bazi ko babyangiza kugirango bafatwe.

Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga, iyo ihari.

Ingingo ya 182 yo mu itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

 Oct 9, 2025 - 11:47