Gasabo: Polisi yafashe abajura bibaga amatungo babanje kuyaha imiti ayica

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29/06/2025 saa tatu z’ijoro, Polisi ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage yafashe abagabo 2 uwitwa Bihirabake w’imyaka 38, ukomoka mu karere Nyabihu na Dusabirema Theophile w’imyaka 27 ukomoka mu karere ka Rwamagana.

kwamamaza

Aba bagabo bafatiwe mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo, akagari ka Bisenga, umudugudu Gasiza, bafashwe nyuma yaho bashakishwaga kuko muri uku kwezi kwa Gatandatu bibye ingurube 8 z’abaturage bazisanze mu biraro bakaziha imiti izica bayisize ku biryo byazo kugirango zipfe bazitware zidasakuje.

Bafashwe bafite bimwe mubyo bakoreshaga birimo; amashashi batwaramo inyama, imifuka, inzembe, ibyo kurya (ibishyimbo, ibirayi) bifashisha kugirango bazigaburire, umuti bita toxic wica imbeba bashyira muri ibyo biryo, Masque (imyenda bipfuka mu maso).

Abafashwe bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo kugirango bakorerwe amadosiye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abajura biba amatungo y’abaturage batazihanganirwa kuko bateza igihombo abaturage no kubangamira iterambere ryabo.

Polisi kandi iraburira abantu bose bafite imyumvire yo kumva ko bazatungwa n’ibyo bibye guhindura imyumvure bagashaka ibindi bakora.

Polisi y'u Rwanda ikomeza ivuga ko ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ibihano birimo n’igifungo, igasaba abantu kwirinda ubujura.

Abaturage baributswa gukorana n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru kubo baziho ubujura, ikindo no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugirango bikurikiranwe.

 Jun 30, 2025 - 12:14