
Gasabo: Gahunda ya Masenge na Marume yafashije gushimangira umuco
Jun 17, 2024 - 07:36
Hari bamwe mubatuye mu karere ka Gasabo bishimira gahunda yashyizweho yogusigasira umuco wa Masenge na Marume igamije kubafasha kubaka ingo zabo zishingiye ku muco wa kera, aho aba bombi bagiraga uruhare mu kubakira abana.
kwamamaza
Murwego rwo kwishakamo ibisubizo hagamijwe gusigasira kirazira n’umuco nyarwanda umwana yatorezwaga mu muryango byagiye bibangamirwa n’amateka nyarwanda, aho usanga hari ingo zisenyuka cyangwa hakabaho imyitwarire idahwitse murubyiruko bitewe no kutamenya umuco nyarwanda.
Mu kugerageza kubikemura akarere ka Gasabo kishatsemo ibisubizo maze hashyirwaho abitwa ba Masenge na ba Marume bafasha kwegera urubyiruko ndetse n’imiryango muri rusange bakaganirizwa ndetse bakanigishwa mbere yo kurushinga, nkuko bivugwa n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline.
Ati "umukobwa yajyaga gushyingirwa Nyogosenge akaguhanura, Nyokorume akaguhanura akakwigisha kutazasebya umuryango akakwigisha ko hari ibidakorwa kandi ko ushobora kwihangana ukagera ku bindi ejo, wa muco wo kugutoza ubumuntu no kwihangana, twararebye dusanga ubu uri mu mujyi Nyirasenge ari Iburengerazuba cyangwa ari Iburasirazuba nibwo twatekereje iyi gahunda twise Marume na Masenge, buri mubyeyi yumve ko ari nyirasenge w'abaturage, umugabo uhari yumve ko ari Marumwe w'uwo baturanye".
Umuturage waganiriye na Isango Star wafashijwe n'uwitwa Nyirarume batuye mu murenge wa Gisozi mukarere ka Gasabo bavuga ko iyi gahunda kuva itangiye hari byinshi biri guhinduka mu muryango nyarwanda akenshi bishingiye ku muco nyarwanda uko bafashaga ingo zubatswe ndetse n'abagiye kurushinga.
Uwabaye Nyirarume yagize ati "mumujyi wa Kigali hari abantu benshi baza imiryango yabo iri mucyaro bagera inahangaha akenshi ugasanga n'urubyiruko bageze n'igihe bashakanye mu buryo butemewe n'amategeko, twagiye tubageraho tukababera ba Nyirarume aho ba Nyirarume babo batari tukahababera, Nyirarume w'umuntu ni umuntu ukomeye mu buzima Masenge we bikaba akarusho, icyo ubwiwe na Nyogosenge ugifata nk'ihame ntakuka kandi koko tukababgira inama bigakunda, hari umusaruro byatanze ingo zirakomera".
Uwafashijwe na Marume na Masenge nawe ati "ba Masenge bandwanyeho ndabashimira cyane na ba Marume, bakurikije inshingano bakoresheje umuco nyarwanda badukorera ubukwe ibintu tubona birangiye mu buryo natwe bidutunguye, baranshyigikiye nta n'umuryango wanjye nyirizina uhari".
Iyi gahunda kuva itangiye mu karere ka Gasabo imaze gutanga umusaruro ugaragara nkuko bivugwa n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.
Ati "byagenze neza turabishima ubu ni igikorwa dukomeje cyanavuyemo ko twasezeranyije imiryango iba yaragiye ibana mu buryo butemewe n'amategeko, twasezeranyije imiryango igera ku bihumbi 3 tukibitangira kandi ni igikorwa twakomeje, iyo twabasezeranyije tubashakira n'ubushobozi biciye mu bafatanyabikorwa b'akarere tukabashakira Fanta, tukabashakira gato, tukabakorera bya bintu nkuko umuntu agukorera ubukwe bakumva ko nabo batagomba guhemuka, uburyo bwa Marume na Masenge nabwo buzanamo kudata ishuri".
Iyi gahunda ya Marume na Masenge mu karere ka Gasabo ishingiye kuri buri mudugudu igizwe na ba Marume 3 na ba Masenge 4 bagiye batorwa n'abaturage bo mudugudu bashingiye kumyitwarire yabo bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo mu gusigasira umuco nya Rwanda.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


