Gasabo: Batewe impungenge n’impanuka zibera mu muhanda Karuruma –Bweramvura

Abaturage bo mu murenge wa Jabana baravuga ko batewe impungenge n’impanuka zitwara ubuzima bw’abaturage zibera mu muhanda karuruma–Bweramvura ziterwa nuko umuhanda umanuka cyane. basaba inzego bireba kugira icyo zikora kugira ngo izo mpanuka zikumirwe. Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo kizwi kandi kiri gushakirwa umuti.

kwamamaza

Ni kenshi humvikana impanuka hirya no hino mu gihugu zitewe n’impamvu zitandukanye, gusa abatuye mu murenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’impanuka zibera mu muhanda Karuruma-Bweramvura ziterwa nuko umanutse cyane.

Umwe mu bahatuye baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati:“Urabona ko umuhanda ukushumuka [umanuka] ariko nyine umuntu ararwazarwaza gake gake. Buri munsi hahoramo impanuka ziteye ubwoba. N’ejo bundi, imodoka yacitse feri.”

Undi ati: “ urabona umuhanda ni mubi, uramanuka cyane.”

“ hari n’imodoka zigwa zikagwa epfo iriya!”

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe gukemura iki kibazo, harimo no gushyiramo dodani zihagije ndetse n’ibindi.

Umwe ati: “Dodani zirimo ariko ninke! Urabona aho zikunze kuba ziri bazishyize ahantu hasa n’ahatambika, ariko ahamanuka nk’aha mu ikorosi…”

Undi ati: “Bongere amadodani, bashyiremo ibyapa bigabanya umuvuduko nibiba ngombwa bazane n’ibyuma bidufasha kugabanya umuvuduko. Kuva hano kugera ahandi hari dodani harimo ibindi birometero byinshi kandi zakabaye zegeranye kugira ngo n’uri ku igare agire umuvuduko mukeya.”

SHEMA Jonas; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana, uyu muhanda uherereyemo, avuga ko iki kibazo kizwi kandi cyagejejwe ku nzego zibishinzwe bityo hari ikigiye gukorwa.

Ati: “Ibyo twabivuganye n’ubuyobozi bw’Umujyi n’ikigo gishinzwe imihanda , RTDA. Hari n’ibindi bigomba gukorwa kuko ntabwo urakirwa mu buryo bwa burundu kubera ko hari imirimo itararangira. Nturashyirwaho amatara, hari uduhanda duto duturuka mu makaritsiye twinjira mu muhanda wakozwe [ibyo twita embranchement], byenda gukorwa mu rwego rwo kurinda uwo muhanda kwangirika.”

“turabizi hari ahantu hahanamye ariko byose harabanza hagakorwa inyigo, hakarebwa ibigiye gukorwa byose bitaragera muri uwo muhanda. Na dodani nazo zirateganyijwe, hari n’ibyapa bigaragaza umuvuduko abantu bakwiye kugenderaho[abatwara ibinyabiziga].

Agira inama abatwara ibinyabiziga kwitwararika mugihe bitarakorwa, ati:“ Igihe bitarashyirwamo, abatwara ibinyabiziga basabwa kwitwararika, bakagendera ku muvuduko uringaniye.”

Umuhanda Karuruma-Bweramvura watashywe ku itariki ya 04 Nyakanga (07) 2022, ukaba umaze kuberamo impanuka 3 zakomerekeyemo abantu ,mugihe umwe ariwe wahasize ubuzima.

 Mar 16, 2023 - 13:40