
Gasabo: Abaturiye ruhurura ya Rukiri babangamiwe nayo n'ikiraro gihuza imirenge ya Remera - Kimihurura
Jun 4, 2024 - 09:33
Bamwe mu baturage baturiye ruhurura ya Rukiri ihuza umurenge wa Remera n’umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo barasaba ko yatunganywa hamwe n’ikiraro gihari kuko hashobora kuba indiri y’abajura kandi ngo n’igihe cy’imvura abantu bagwamo kuko batabona uko babasha kwambuka.
kwamamaza
Abaturage baturiye iyi ruhurura bagaragaza ko ishobora kuba indiri y’abajura kubera ibihuru bihaba ariko ngo n’ikiraro gihari gihuza iyi mirenge kibangamiye ubuhahirane kikanateza ikibazo gikomeye igihe cy’imvura kuko hari abagwamo bitewe n’ikiraro kidakomeye.
Umwe ati "iyo imvura iguye amazi aruzura, ubona ko kiriya kiraro gishobora kuzasenyuka ubuhahirane bugahagarara kandi byakabaye byiza ko urujya n'uruza rw'abaturage rukomeza gukora neza".
Undi ati "iyo yuzuye biba ikibazo, abana bato ntabwo babasha gutambuka na moto umumotari iyo atambuka atendeka amaguru n'umugenzi".
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko hari gahunda yo gukora iyi ruhurura n’ikiraro mu gihe cya vuba, abaturage bashonje bahishiwe nkuko bivugwa n’umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere, Mudaheranwa Regis hamwe na Eng. Jean Claude Nkurunziza ushinzwe ibikorwaremezo.
Eng. Jean Claude Nkurunziza ati "igihari nuko kuri iyo ruhurura ihuza Remera na Kimihurura ikiraro tugiye kugikora, barimo kugikorera inyigo, baratangira mu kwacuminabiri".
Mudaheranwa Regis nawe ati "bashonje bahishiwe, bizatangira mukwacuminakabiri, hari ahandi hagenda hameze nabi turabimura tukabajyana za Jali, ntabwo bizageza ku rwego nk'urwo ibindi byateje akaga, tuzabibakorera".
Umurenge wa Kimihurura na Remera n’imwe mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo igaragaramo ruhurura zangiritse ariko ngo hari gahunda yo kuzisana mugihe cya vuba kugirango zibe zitateza ibibazo ku bahatuye n’abahanyura.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


