Kuri twese u Rwanda ni icyitegererezo - Hassan Bubacar Jallow, Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Gambia

Mu ruzinduko rw’iminsi 4 Hassan Bubacar Jallow, Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Gambia ari kugirira mu Rwanda rukubiyemo urugendoshuri no guteza imbere imikoranire y’u Rwanda na Gambia mu butabera, yashimye imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside, avuga ko ari ahantu amahanga akwiye gufatiraho icyitegererezo.

kwamamaza

Ni urugendoshuri rw’iminsi 4 Hassan Bubacar Jallow Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Gambia n’itsinda ayoboye bari kugirira mu Rwanda mu birebana n’ubutabera, arashimangira ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahindutse icyitegererezo ku mahanga by’umwihariko mu butabera.

Ati “Nari maze imyaka 9 ntagera mu Rwanda, gusa kuva nagaruka nabonye impinduka zitangaje muri iki gihugu, ndatekereza kuri twese u Rwanda ari icyitegererezo. Icyitegererezo no mu iterambere, nk’igihugu cyashibutse mu ivu nyuma ya Jenoside kigakomeza gutera imbere mu kunga ubumwe n’ubuyobozi bureba ahazaza nibyo u Rwanda rugaragaza kandi twareberaho.”

Bubacar Jallow, wanabaye Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), avuga ko hari ibyo u Rwanda na Gambia bahuriyeho mu kurushaho kunoza inzego z’ubutabera kandi biri mu biri kuganirwago muri uru ruzinduka.

Ati “Tugomba kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rigezweho uyu munsi, mu gutuma inkiko zacu zikora neza kurushaho, kandi ndatekereza ibi nabyo tubihuriyeho. Dukeneye guteza imbere inkiko ku byaha by’ihariye, twavuga nk’inkiko z’ubucuruzi, inkiko z’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inkiko ku byaha by’ihariye, kuburyo ibirego byazajya bijya mu bacamanza bihariye muri ibyo byiciro kandi babyumva neza. Ibyo ni bimwe mu byo dusangiye kandi turi kubikoraho dufatanyije.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Hon. Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko kuba amahanga ari kuza kwigira ku Rwanda by’umwihariko ku butabera birutera imbaraga zo gukomeza kunoza ibisubizo rutanga kandi ko rutaragera neza aho rwifuza.

Ati “ kuba abanyamahanga bari kwigira ku Rwanda bifite icyo bivuze kandi dukwiye kwishimira nk'abanyarwanda, natwe dufite icyo duha isi, dufite icyo dutanga nk'isomo, ni byiza ariko ntabwo dukwiye kwicara tubyishimire kuko natwe ntituragera aho tujya burigihe duhora dushaka uko tunoza ibisubizo dutanga nuko dushaka ibisubizo byaba byisumbuye kubyo dufite, ni ikintu cyiza mu kubana kw'ibihugu, ni ikintu cyiza nk'igihugu kugira icyo uha abandi”.          

Muri uru ruzinduko Bubacar Jallow yanahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, baganira ku kongerera imbaraga n’ubutwererane hagati y’inzego z’ubucamanza z’u Rwanda na Gambia. Ibi bihugu byombi bikaba bisanzwe bifitanye umubano wihariye kuko mu kuboza 2024 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa byo gucunga umutekano, no kurwanya ibyaha.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 22, 2025 - 08:46