Gakenke:Bamaze imyaka isaga ibiri, serivise z’irangamimerere zibona umugabo zigasiba undi!

Abatuye mu murenge wa Mataba wo mur’ aka karere baravuga ko kubona services z’irangamimerere bigoye cyane kubera ko bamaze imyaka irenga ibiri nta muyobozi ushinzwe irangamimerere bagira mu murenge wabo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo bukizi ariko mugihe kitarambiranye baraba babonye uyu mukozi.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Mataba bavuga ko bagorwa no kubona serivise z’irangamimerere ngo bitewe nuko imyaka irenze ibiri nta muyobozi w’irangamimierere bagira.

Mu kiganiro bamwe mubahatuye bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “nk’ubu tugira abantu benshi cyane bari muri systeme kandi baravuyemo [barapfuye] noneho wazajya gutanga mituweli bakakwaka na mituweli ya wa muntu wapfuye! “

Undi ati: “ariko iyo ubyaye umwana ukajya kumwandikisha ukamubura baguha igiheee, wasanga umuyobozi w’’Umurenge adahari nuko bakakubwira ngo uzagaruke igihe iki n’iki. Noneho ugasanga ya minsi bahugaye irashize utandikishije umwana wawe, akanabaho utamwandikishije. Wajya kubareba ukababwira ngo ya minsi mwampaye yarashije noneho ugasanga baguciye n’ibihano ngo kuko wakerewe kandi waragiye ukabura Etat-civile [ushinzwe irangamimerere].”

“ Etat civile ntawe dufite! Abana bafataga amarangamuntu babaga bari kwiga. Bagiye bajya kwifotoza ku karere noneho ugasanga birababangiye, ugasanga umwana agiyeyo kane kandi atari kwiga, hamwe bakamutererana ngo nagende igihe cy’Umurenge ntikiragerwaho! Wapi, nta muyobozi dufite ushinzwe irangamimerere.”

Abaturage bashimangira ko bakomeje guhura n’ingaruka bitewe no kutagira umuyobozi w’irangamimerere,bityo bagasaba ko bamuhabwa nuko ibyo bibazo bigakemuka.

Umwe ati: “Etat Civile niwe uba ushinzwe irangamimerere, tumufite wenda twagira ubuvugizi. Turasaba kugira ngo azaze ku murenge tumubone, niba ari irangamimerere abikore ku gihe kuko hari ubwo ujya kwandukuza umuntu noneho ugasanga aracyakuriho kandi ntawe.”

Undi ati: “ kuko hari serivise tutabona kandi ahandi abayobozi baba bahari, ahubwo twe twibaza impamvu.”

UWAMAHORO M Therese; Umuyobozi ushinzwe imibereho  myiza y’abaturage mu karere ka Gakenke, yemeza ko bazi ko uyu muyobozi w’irangamimerere akanewe mu murenge wa Mataba, ndetse ko umwanya w’umukozi waho washizwe ku soko kuburyo ngo mugihe kitarambiranye barahamwohereza.

Ati: “imyanya itarimo abakozi bayishyize ku isoko, kandi kuba batari bafite Etat Civile … nk’igihe cyo gusezeranya, abandi bakiyandikisha bisanzwe noneho tukoherezayo umu-etat civile akajya gusezeranya. Gusa turabizi ko adahari kandi ekenewe, imyanya yagiye ku isoko.”

Nimugihe abatuye umurenge wa Mataba bemeza ko kuba nta mukozi ushinzwe irangamimerere  uzwi nka Etat civile uba mu murenge wa Mataba, bikomeje kubagiraho ingaruka zo kubona serivise zirimo kuba nk’abapfuye mu myaka ibiri ishize bakibanditse, gushaka ibyangobwa by’inzira, kwandika abashyingiranye, gutanga ibyangobwa by’amavuko n’ibindi…

Bavuga ko ibi byose bikomeje kubabera ihurizo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gakenke.

 Aug 24, 2023 - 08:45