Rulindo: Bahinduriwe imibereho n’amashuli yisumbuye

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rukozo baravuga ko amashuli yisumbiye agira uruhare mu guhindura imibereho yabo binyuze mu kubaha akazi, kubagurira umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi. Aba kandi bavuga ko ayo mashuli abafasha kuva mu bujiji ndetse n’ibindi….

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Rukozo, mu karere ka Rulindo bagaragaza ko amashuri yisumbuye yabahinduriye imibereho yabo ya buri munsi. Uyu murenge  ukikijwe n’imisozi miremire, ndetse ntiharatera imbere cyane ariko urimo ishuri ryisumbuye rya Rukozo.

Abatuye uyu murenge bavuga ko iri shuli ryabafashije kubona isoko ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bakora, kujijuka, kubona imirimo ndetse n’ibindi….

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yatembereraga muri aka gace, umwe mubahatuye  ukora ubuhinzi, yagize ati: “iri shuli ridufitiye akamaro kanini kuko ritwigishiriza abana neza, ndetse abaturage bo muri aka gace ntibakunze kugira ubushomeri, ni bake. Abarimu bakodesha inaha, tukabona amafaranga ndetse n’imihahire ikagenda neza. nk’ubu uri umuhinzi ukajyana imbuto ku isoko bakazikugurira, ntuba uri kubona amafaranga?!”

Undi ati:“Ryaradufashije cyane [ishuli] kuko tujya kwihugura nko mu bintu by’ikoranabuhanga, bafite ama-labs meza, biradufasha. Nk’umwarimu waho ashobora kumfasha nk’aba nashobora gukora amawebsites ndetse n’ikinaniye cyose nkaba namusobanuza.”

Umubyeyi umwe yunze murya bagenzi be, ati: “iyo dufite umyero[umusaruro] w’ibishyimbo, ari ibijumba, ibirayi n’amashu…ababifite barabahahira. Ibyo byatumye benshi bakora ku mafaranga kuko mbere hari icyaro none aho bahagereye habaye umujyi!”

Iri shuri rimaze imyaka 25 ryubatswe muri uyu murenge wa Rukozo rigaragazwa nk’iritarafashije amaturage gusa, ahubwo harimo kuba n’abahize bari mu mirimo itandukanye hirya no hino mu gihugu, yaba mu nzego z’uburezi, ubuzima, inzego z’ibanze, itangazamakuru, abakora mu bigo bya leta n’iby’abikorera mu bihay’Imana n’ahandi….

Abaturage bahamya ko ibyo bahakuye ari byo biri kubafasha mu buzima barimo uyu munsi.

Umwe ati:“Nitwa padiri Senzoga Faustin, nize hano kandi ubwenge n’ubumenyi twahakuye nibyo biduherekeje muri iyi minsi.”

Undi ati: “nk’abantu bahize icyo gihe, icyo twibuka ni uko badutozaga ibintu by’ubuhinzi cyane.”

“ umuntu wize hano hari uburyo agaragaramo bitandukanye n’abandi nko mu gukunda umurimo….”

Aba baturage batangaje ibi, ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 25 iri shuli ryisumbuye rya Rukozo rimaze rishinzwe. Habyarimana Innocent; umuyobozi waryo, avuga ko ageranyije n’uko ryatangiye naho rigeze ubu, hari impinduka mu iterambere ry’ikigo, iterambere ry’imibereho myiza y’abanyeshuri n’abarimu ndetse nabyo bikagira ingaruka kubarituriye.

Ati: “Ubushobozi bw’umuturage tuba tubuzi kuko dukorana nabo. Kubishobora nta kundi si ubukungu buhambaye dufite, ahubwo duhera kuri bikeya bagafashanya, noneho waba ubonye itungo umwe akoroza undi , n’undi gutyo….”

“ hari umuganda, abanyeshuli baba bafite amaboko ahagije, mu Kinyarwanda baravuga ngo nta mugabo umwe! Amaboko y’abaturage aba akenewe kuko yaba umutekano …nta wahohotera ikigo umuturage ahari kandi azirikana icyo cyamufashije mu mibereho. Kandi uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzabikomeza.”

Ishuri ryisumbuye rya Rukozo ryanafashije ibigo by’amashuri birimo G.S Burehe, G.S Kabingo,  na G.S. Murambo kubona aho bihinga imboga zunganira ifunguro rya saa 12h00.

Iri shuli ryashinzwe muri 1997ritangirana abanyeshuli  74 bigiraga mu mashuri abiri gusa. Ariko kugeza ubu ryigamo abanyeshuri 495, biga mu mashami 3 ndetse bakigira mu byumba by’amashuri 12 n’abarimu 25.

Imibare igaragaza ko abamaze kuharangiriza mu kiciro rusange ari 1 681, mu gihe abo mu kiciro cya kabiri cy’ayisumbuye ari 1 218.

@Emmanuel Rukundo/Isango Star-Rulindo.

 Dec 20, 2022 - 11:21