Gakenke-Nyabihu: Udashoboye koga ntiyambuka umugezi wa Mukungwa, ahari ikiraro cya Cyangoga

Abatuye muri utu turere bahuzwaga n'ikiraro cya Cyangoga baravuga ko cyahagaritse imigenderanire n'ubuhahirane ndetse hari n'abanyeshuri cyafashaka kwambuka bajya kwiga ubu bahagaze nyuma yuko gitwawe na Mukungwa. Ubuyobozi bw'akarere ka Gakenke buvuga ko ibiganiro n'akarere ka Nyabihu basangiye iki kiraro bigeze kure kugira ngo cyongere kubakwa.

kwamamaza

Icyiraro cya Cyangoga cyahuzaga abatuye umurenge wa Rusasa bo mu karere ka Gakenke ndetse nabo mu wa Rugera wo mu karere ka Nyabihu, ni ukuvuga ko iki kiraro cyafashaga mu Majyaruguru n' Iburengerazuba.

Icyakora ubu hashize ukwezi ikiraro gitwawe n'umugezi wa Mukungwa kuburyo kuhambuka bikomeje kugira ingaruka cyane  ku banyeshuri bacyifashishaka bava mu karere ka Gakenke bajya kwiga mu karere ka Nyabihu.

Kugira ngo bagere aho biga muri Nyabihu, bibasaba kubanza kujya kuzenguruka mu karere ka Musanze. Bavuga ko bagera ku kigo bigaho amasomo amwe abandi bayarangije.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star, yageraga muri aka gace hafi saa yine z’amanywa, umunyeshuli umwe yagize ati: “ turi kuzenguruka mu karere ka Musanze tukongera kumanuka mu ka Nyabihu, kandi twagakwiye kwambukira hano. Tuvuye mu karere ka Gakenke!”

Undi ati:“ [ amasomo] tuyatangira saa mbili n’igice , duhura nabo bari hafi gutaha!”

Uretse ababyeshuli bagorwa no kugera aho biga, hari n'amasoko yaremaga bigizwemo uruhare n'iki kiraro cya Cyangoga ariko ubu atagikora. Usanga zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu baturage bashoboye koga bavogera uyu mugezi, aho usanga amazi aba abagera mu gatuza, nkuko bigaragara mu mashusho ari ku musozo w’iyi nkuru yacu.

Ibi byatumye nanone umunyamakuru yegera aboga, bamwe umwe ati:” rero nshiye mu mazi n’ibitoki mbikoreye! Ni mu ijosi [amazi abagera] iyo yuzuye, ubu ntayarimo kuko ubu urabona ko angeze mu rukenyerero.”

Undi ati: “duhagaze nabi cyane kubera hano  ubu haba hari isoko, ibitoki babyambutsaga hano…ibiribwa byose biva hakurya cyane.”

“ubuhahirane bwarahagaze, twajyaga guhahira hakurya tukabizana hano ku muhanda, none ubu ni uguca mu ruzi, gucamo wikoreye nabyo bikatuvuna.”

Abaturage basaba ko iki kiraro cyahuzaga uturere twombi cyakongera gukorwa kugira ngo hatazagira ababurira ubuzima muri aya mazi. Bavuga ko ibyo byanafasha n'abanyeshuri babuze aho banyura bajya kwiga.

Umwe ati:“ikintu twasaba ubuyobozi ni ukudufasha bakazana ikiraro kuko abantu bamwe bari kurohama, bakikubitamo, bamwe baravunitse. Hari abagezemo baravunika kubera kugeramo bagashaka kugerageza kubera inzara yari ibafashe bagiye gushaka ibyo kurya hakurya.”

Undi ati: “byibuze iwabikora ku buryo yaba adushyiriyeho ka musayidizi, abantu bakaba bari kwambuka.”

MUKANDAYISENGA Vestine; Umuyobozi w'akarere ka Gakenke avuga ko ibiganiro n'akarere ka Nyabihu bigeze kure kugira ngo cyubakwe.

Yagize ati: “Twavuganye na Meya wa Nyabihu, twoherezayo abatekinisiye bacu twese. Bavuze ko bicarana noneho bagakora inyigo hanyuma kikazakorwa mu buryo buhamye. Kuko kongera gutambikaho ibiti, ahantu hafite umurambararo ungana kuriya, nta kintu ibiti byamara. Minister w’ibikorwaremezo nawe twaramubwiye kuburyo amakuru y’uko byagenze arayazi. Ndatekereza ko natwe tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo turebe ko twabona badget yadufasha gukora kiriya kiraro.”

Haba mu karere ka Gakenke ko mu ntara y'Amajyaruguru ndetse no mu karere ka Nyabihu ko mu ntara y'Iburengerazuba, bose  basangira izi ngorane basigiwe n'iki kiraro cya Cyangoga, aho umugabo n’undi wese ugize gahunda yihutitwa imusaba kwambuka aba agomba kwiyambura imyenda akayishira ku mutwe ubundi akambuka.

Gusa abanyeshuri bo bagorwa no kuzenguruka mu turere 3 twose ,mugihe harimo n’abahagaritse kwiga. Hiyongeraho kandi abakoraga ubucuruzi bw'ibitoki, inzoga n'ibindi bambutsaga kuri iki kiraro. Bose bakomeje kugaragaza ko iki kiraro cyari kibafatiye runini, bityo cyakongera gukorwa.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star.

 Jan 10, 2024 - 13:49