Gakenke-Nemba: Abatuye n’abagenda muri Santere ya Gasayo barasaba ko hakongerwa umutekano.

Abatuye n’abagenda muri Santere ya Gasayo barasaba ko hakongerwa umutekano kubera urugomo ruterwa n’ubusinzi n’uburaya biharangwa kuva mu gitondo kugeza bukeye. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buri mu rugendo bwo kuba hafi ababyeyi banywa mu masaha y’akazi kuko ariyo ntandaro y’izo ngeso zose.

kwamamaza

Uretse ababyeyi bo mu karere ka Gakenke, hari n’ahandi ugera bakakubwira ko umubyeyi ari mutima w’urugo ntaho yagahuriye n’ibikorwa byo kwiyandarika.

Bamwe mu bagore bavuga ko “umugore ni mutima w’urugo, agomba gutaha akamenya ibiri mu rugo. Rero uwo nta gaciro aba yihaye ahubwo ni uwo kwegerwa akagirwa inama, noneho ukamubaza impamvu anywa akarenza urugero.”

Icyakora hari abavuga ko mur’iki gihe, mu karere ka Gakenke ibyo bisa nibitakibaho, kuko uretse n’abagabo hari n’abagore basindira mu ruhame kanyuma bakajya mu bikorwa byo kwiyandarika.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga mu isantere imwe mur’aka karere ari ku manywa y’ihangu, yahasanze abagandaguwe n’inzoga babuze ubwatambuka.

Umuturage umwe yagize ati: “uyu turamuzi, nawe se ibyo mu majyaruguru ntubizi! Ni ukuvuga ngo urwagwa rw’ibitoki ni benshi barukunda!”

Uretse aha kandi, muri metero nka 300 uvuye mur’iyo santere, ugera mu ya Gasayo yiganjemo abasinzi baba bazitangiye hakiri kare ndetse n’ abakora uburaya.

Ubwo hari mu masaha y’umugoroba, umugore umwe yagize ati: “Ukavugana n’umugabo ukumva bakubitanye amacupa! Noneho niba mwari mwavuganye nk’ibihumbi bitatu, cyangwa bibiri, kimwe ugasanga birakubiswe! Noneho wa mukobwa akijyamisha mu muhanda kugira ngo wa mugabo bajye kumufunga!”

Umugabo ukunda agasembuye, yunze murye, ati: “ njyewe ndi umunywi kandi nitahira ruzungu!”

Gusa bamwe mu batuye n’abagenderera n’abanyura Gasayo bavuga ko iki kibazo gihangayikishije cyane.

Umwe ati: “iyo witegereje, Gasayo irarambiranye! Niho hirirwa ibisambo….”

Icyakora Nizeyimana JMV; umuyobozi w’akarere ka Gankenke, avuga ko bari mu rugendo rwo gukebura abitabira inzoga hakiri mugitondo, anavuga ko hari abafatanyabikorwa bagiye guhuza n’ururubyiruko rwishora mu ngeso mbi kibera kubura icyo rukora.

 Ati: “Ni ikibazo kubona urubyiruko rw’abakobwa rwishora mu nziga. Turi mu rugendo rwo kuba hafi abaturage bacu n’abo babyeyi bacu kuko ntabwo bikwiye ko umuntu ajya gufata ako gasharira mu masaha y’akazi. Ikiriho ni uko duhindura imyumvire n’imitekerereze noneho aho kuzindukira ku icupa ahubwo bazindukire ku murimo.”

Yongeraho ko “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye turi gushaka  uko tureba urubyiruko tukarushishikariza, tukabahuza n’abafatanyabikorwa batandukanye bakiga imyuga ….”

Nubwo hari abavuga ko nta mubyeyi wagakwiye kwitwara gutyo mu maso y’abahisi n’abagenzi, hari n’abavuga ko bene abo birirwa mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’uburaya mur’aka gasentere bakanabyivuga bagakwiye guhagurukirwa kugira badasiga izi ngeso n’abatarazandura.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango star - Gakenke.

 Nov 4, 2022 - 14:34