Gakenke- Busengo: Bahangayikishijwe no gusoreshwa ubutaka bwashyizwe mu manegeka

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Mwumba, mu murenge wa Busengo ho mu karere ka Gakenke, baravuga ko bahangayikishijwe no gusorereshwa ubutaka bwashyizwe mu manegeka, aho bamwe batakibasha kubona aho bakura ayo misoro. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gusuzuma icyo kibazo, kuko ubutaka buri muri ayo manegeka budakwiye gusoreshwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagari ka Mwumba ko mu murenge wa Busengo, bavuga ko batunguwe no gusanga bari kwishyuzwa imisoro y' ubutaka bwabo buri mugice cyagizwe amanega.

Umwe muri abo baturage avuga ko" Tubona impapuro z'abagomba gusora. Ubwo bagasoma izina runaka ngo ikibanza gifite nimero iyi n'iyi kigomba gusora amafaranga aya n'aya. Noneho wajya kureba cya cyangombwa na ya sambu ugasanga iri mu manegeka! Ukibaza ese aha hantu ngiye gusaba icyangombwa cyo kubaka ko batakimpa, bakaba bari kunsaba aya mafaranga byagenze bite?!"

Ibi bishimangirwa naa mugenzi we wahuye n'iki kibazo. Avuga ko "Nanjye nagifite kuko hari ahantu nai ntuye bigaragara ko ari mu manegeka, none uyu munsi bahanyishyuriza umusoro."

Bamwe mu bafite iki kibazo bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwishyura iyo misoro ndetse ikaba ikomeje kwikuba. Basaba ubuyobozi ko bwabafasha iki kibazo kigakemuka kuko kibaremereye.

Umwe ati:"Ariko ahantu h'amanegeka, umuntu atagomba gutura, ntabwo yagombaga kuhasorera.  Kandi yashaka kuhubaka, bati ni  mu manegeka! Isambu bakabaa badi kuyigusoresha akanzi hapfo haracitse n'inkwangu, nta muntu ugomba kuhatura."

Undi ati:" Amafaranga ari kuba menshi kandi buri munsi bari kuyakuba."

Umuyobozi wakarere ka Gakenke, MUKANDAYISENGA Vestine, avuga ko bagiye kureba uko iki kiubazo cyabo cyacyemuka.

Ati:"Kuvuga ko batuye mu maneegeka bakaba basoreshwa turaza kubirebaho. Dushobora kohereza itsinda rikajya mu kagali ka Mwumba rikaturebera iki kibazo."

Ubu butaka bwashizwe mu manegeka bwo mu kagari ka Mwumba, ntakindi bukoreshwa uretse ubuhinzi rimwe na rimwe nabwo bukomwa mu nkokora n'ibiza.

Bamwe mu baturage basanga bukomeje gusoreshwa byabasigira igihombo gikomeye kuburyo hari nabo byamaze gushira mu madeni bizagorana kuyigobotora.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Gakenke. 

 Jul 14, 2025 - 15:32