GAKENKE: Barashima ko niyo bapfa ejo basiga baraze ababakomotseho ubuyobozi bwiza

Abageze mu myaka yizabukuru barimo nabafite imyaka irenga ijana baravuga ko banyuzwe nuko niyo ejo bapfa bishimira kuba bagize uruhare mu gusiga baraze abana nabuzukuru babo igihugu kiri mu maboko ajyanye nibyifuzo byabo nkinararibonye.

kwamamaza

Nyuma yo kurahira bamwe mu bagize inteko itoresha hirya no hino mu gihugu, amatora yatangijwe isaa moya zuzuye zo mu Rwanda. Ninako abari kuri site y'itora ya Gatonde yo murenge wa Mugunga, mu karere ka Gakenke, bari batangiye gutora.

Muzehe Eliazali RWAMAKUBA n'umufasha we w'umukecuru bari bahageze mbere y'isaha, baje gutora ari aba gatatu.

Ubwo baganiraga n'Isango Star, Muzehe RWAMAKUBA yagize ati: " icyo nabigiriye, dore na ba Data bavuka aha, nanjye navukiye hano, kuva mu mavuko yanjye kugeza ubu ingoma nzi za nkana."

Uko niko byagendekeye umukecuru NYIRAMAHARI Feresita utuye mu mibande y'imisozi y'umurenge wa Gatonde, kuko abana n'abuzukure be bazindukanye mu mwambaro n' umwitero ajyanwa gutora umukandida yari afite ku mutima.

Yagize ati: " yiiii! None ndashaje! Ariko nubwo nshaje ndi gutora ngo abana banjye, abuzukuru n'abuzukuruza nabo bazatore."

Intego ya mbere kuri we, Feresita avuga ko yayigezeho kuko yamaze gutora umukandida we.

Ati: "umuntu apfuye agasiga umuryango, yakwifuza ko nabo bazabaho bakazasaza nkuko yashaje."

Abageze mu myaka yizabukuru bose barishimira ko bari kugira uruhare mu gutora umukuru w'igihugu n'abadepite bigihugu cyabo bifuza kuraga abato.

Undi nawe wazindukiye mu matora yo kur'uyu wa mbere, yagize ati:"bari mu gihugu cyiza batengamaye, tuzasigira abana bacu umurage." 

Undi ati:" tumeze neza niyo mpamvu natwe tubyifuza, igihugu cyiza rwose gihanaguye nuko tukagisigira abana bacu n'abuzukuru bacu. "

Mu misozi ya Gatonde, mukecuru Felisita yishimiye ko yamaze gutora kandi byagenze neza nk' ibyo yarafite mu mihigo y'imbere. Ubu yicaye ategereje ibirava mu matora maze akishimira intsinzi, cyane ko hari n'abahamya ko bayirose.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -GAKENKE.

 Jul 15, 2024 - 19:13