Gakenke: Babangamiwe n’amavomo bahawe atagikora!

Abatuye mu kagali ka Kamubuga mu murenge wa Kamubuga baravuga ko bamaze amezi arenga atatu amavomo bavomagaho adakora bakaba bari kugorwa n’ibikorwa by’isuku n’isukura. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagali ka Kamubuga bavuga ko hashize igihe amavomo bubakiwe adakora bakaba bari kugorwa no kubona amazi meza.

Umwe yagize ati: “kandi ibigega biri mu mirima yacu! Nonese ko tutavoma tuzi impamvu?! Batubwira ko nta mazi arimo!”

Undi ati: “uwa hano hirya se ko afite umugezi arawuvomeshaga!? …kandi aho bayubatse ba nyiri imirima baba bari kuyihinga bakahabyaza umusaruro! None n’abaturage nta mazi babaha ngo bayabonere ku gihe. Ingaruka bitugiraho ni uko tuba dushaka amazi tukayabura.”

“ kera atwegereye twavomaga igihe dushakiye ariko ubu amaze amezi 3 ataza kugira ngo tuyabone bisaba isaha.”

Bavuga ko kutabona amazi bituma bamwe bagorwa no gukora ibikorwa by’isuku n’isukura, bagasaba ko amavomo yakorwa bakongera kubona amazi meza.

Umwe ati: “ tuvoma kure, ni ukuva hano ukajya hakurya iriya, ni isaha yose! Kandi nabwo nagera ku mugezi ngatonda umurongo.”

Undi: “ turasaba ko badusubiza amazi tukavoma nkuko byahoze.”

NSANZAMAHORO Gaspard; umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Kamubuga, avuga ko ikibazo cy’amazi bari bazi ari igiterwa n’imiyoboro yo ku muhanda yangiritse ariko batari baziko byanahagaritse amavomo yo muri aka gace.

Avuga ko bagiye kwihutira kubikurikirana, ati: “andi mavomo yagize ikibazo ni ayo amatiyo yatenguwe n’umuhanda kandi nziko bayasanye. Ubwo umuntu yakurikirana akamenya ikibazo cyaba gihari.”

Abaturage bagaragaza ko amavomo begereje adakora bavuga ko kubona amazi meza hari abo bitwara urugendo rw’isaha bajya kuyasahaka, bikagira ingaruka ku banyantege nke, zirimo iz’umwanda wo ku mubiri.   Banahangayikishijwe kandi n’indwara ziterwa n’umwanda zishobora gukomoka mu mazi mabi bakoresha.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Gakenke.

 Dec 6, 2023 - 12:28