
Gakenke: Abaturage basabwe gusigasira ibikorwa by’iterambere begerejwe
Jan 24, 2025 - 11:15
Abatuye mu murenge wa Janja barashimira leta n’abafanyabikorwa bayo ku bikorwaremezo begerejwe binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere uturere two mu cyaro. Bavuga ko byazanye amajyambere. Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Cyasabye abatuye muri aka Karere kubyaza amahirwe no gusigasira ibikorwa by’iterambere begerejwe kugira ngo bibafashe kwikura mu bukene.
kwamamaza
Abatuye mu mu murenge wa Janja bavuga ko uretse kuba baragorwaga no kwisanga mu bikorwa remezo bishaje, abandi ntabyo bafite, bavuga ko banasaga n’abakiri mu bwigunge.
Umwe mu baturage yagize ati: “ wasangaga ndi mu kavuyo, abana bagemuye …nawe reba umuntu inda iri kurya, hari n’ubwo hazamo n’ibindi …nonese si ikibazo kugira ngo ube uri ahantu nk’aho uri ku gise?”
Undi ati: “ amashuli ataraza, habaga hari amatafari nta ntebe zabaga zihari.”
Ubu iyo uganiriye na benshi baba bishimira ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro n’ibindi kuko byabaruhuye izo ngorane.
Umwe ati: “inzu y’ababyeyi idufasha ibintu byinshi kuko twakoraga urugendo nk’urw’isaha n’igice.”
Undi ati: “ku bitaro hari umutekano, mbese uraza ukaba hano, nta kindi kibazo dufite.”
“ aho iterambere riziye byagiye bizamuka, abana bafite intebe bicara neza, bafite isiku n’ibiki byose. uko biri kose n’abarimu babigisha baratsindisha.”
Ibikorwaremezo byubatswe birimo iby’ibyumba by’amashuri 40 byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 350 n’iby’amavuriro byatwaye arenga miliyoni 339 .
Bimwe muri ibi byasuwe ku wa kane, ku ya 23 Mutarama( 01) 2025, byakozwe mu mushinga ugamije guteza imbere uturere two mu cyaro two hirya no hino mugihugu.
Ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, avuga ko ibi bikorwa byakozwe ku bufannye bw’Ubufaransa n’igihugu cy’Ubudage nyuma yo kubona ko bikenewe muri aka karere kari mu cyaro.
Yagize ati: “ Intego y’uruzinduko rwacu hamwe na mugenzi wanjye wo mu gihugu cy’u Budage ni mu rwego rwo kureba uko inkunga zatanzwe ku bufatanye n’igihugu cy’Ubudage binyuze mu kigo cy’Ubufaransa gitsura amajyambere kugira ngo turebere hamwe uburyo iyo nkunga yakoreshejwe mu kurwanya ubukene mu karere ka Gakenke.”
“Twageze mu murenge wa Janja, aho twasuye imishinga ibiri harimo umushinga wo kubaka ikigo nderabuzima ugizwe n’inzu ababyeyi babyariramo ndetse n’aho bakingirira. Twasuye kandi n’ikigo cy’ishuri. Ibi byose byakozwe nyuma yo kubona ko akarere ka Gakenke ari akarere k’icyaro.”
Claudine Nyinawagaga; Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), yasabye abaturage kubibungabunga bakabifata neza kugirango birambe.
Yagize ati: “icya mbere ni ukubibungabunga bakabifata neza, ababyeyi bakagira uruhare kugira ngo amashuli yubakiwe abana afatwe neza. Abajyanama b’ubuzima mwababonye ku kigo nderabuzima twasuye, nabo bakagira uruhare. N’abaturage bakoresha imirima tuba twubatsemo amaterasi ariko no hirya no hino ahari imishinga y’amazi, tuzi neza akamaro amazi afite, ba bandi bayavoma nabo bakagira uruhare mu kubungabunga ibyo bikorwaremezo.”
Abafatanyabikorwa ba leta y’u Rwanda batandukanye barimo Leta y’Ubufaransa, iy’Ubudage ndetse n’abandi …bashize hamwe ubushobozi mu kigega kugirango hakorwe imishanga myishi kandi imiryango y’icyo kigega bavuga ko igifunguye.
Bimwe mu bikorwa bizitabwaho ni ibikorwaremezo by’amazi, ubuhinzi, kurengera ibidukikije ndetse n’ibindi byiganjemo gusana ibyangiritse.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gakenke.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


