Gakenke:  Abaturage basabwe gusigasira ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abatuye mu murenge wa Janja barashimira leta n’abafanyabikorwa bayo ku bikorwaremezo begerejwe binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere uturere two mu cyaro. Bavuga ko byazanye amajyambere. Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Cyasabye abatuye muri aka Karere kubyaza amahirwe no gusigasira ibikorwa by’iterambere begerejwe kugira ngo bibafashe kwikura mu bukene.

kwamamaza

Abatuye mu mu murenge wa Janja bavuga ko uretse kuba baragorwaga no kwisanga mu bikorwa remezo bishaje, abandi ntabyo bafite, bavuga ko banasaga n’abakiri mu bwigunge.

Umwe mu baturage yagize ati: “ wasangaga ndi mu kavuyo, abana bagemuye …nawe reba umuntu inda iri kurya, hari n’ubwo hazamo n’ibindi …nonese si ikibazo kugira ngo ube uri ahantu nk’aho uri ku gise?”

Undi ati: “ amashuli ataraza, habaga hari amatafari nta ntebe zabaga zihari.”

Ubu iyo uganiriye na benshi baba bishimira  ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro n’ibindi kuko byabaruhuye izo ngorane.

Umwe ati: “inzu y’ababyeyi idufasha ibintu byinshi kuko twakoraga urugendo nk’urw’isaha n’igice.”

Undi ati: “ku bitaro hari umutekano, mbese uraza ukaba hano, nta kindi kibazo dufite.”

“ aho iterambere riziye byagiye bizamuka, abana bafite intebe bicara neza, bafite isiku n’ibiki byose. uko biri kose n’abarimu babigisha baratsindisha.”

Ibikorwaremezo byubatswe birimo iby’ibyumba by’amashuri 40 byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 350 n’iby’amavuriro byatwaye arenga miliyoni 339 .

Bimwe muri ibi byasuwe ku wa kane, ku ya 23 Mutarama( 01) 2025, byakozwe mu mushinga ugamije guteza imbere uturere two mu cyaro two hirya no hino mugihugu.

Ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, avuga ko ibi bikorwa byakozwe ku bufannye bw’Ubufaransa n’igihugu cy’Ubudage nyuma yo kubona ko bikenewe muri aka karere kari mu cyaro.

Yagize ati: “ Intego y’uruzinduko rwacu  hamwe  na  mugenzi wanjye wo  mu  gihugu cy’u Budage  ni  mu rwego rwo  kureba   uko  inkunga  zatanzwe  ku bufatanye  n’igihugu  cy’Ubudage  binyuze  mu kigo  cy’Ubufaransa  gitsura  amajyambere kugira ngo  turebere  hamwe  uburyo iyo nkunga  yakoreshejwe  mu kurwanya  ubukene  mu karere ka  Gakenke.”

“Twageze mu murenge  wa Janja,  aho twasuye  imishinga  ibiri  harimo  umushinga  wo kubaka ikigo nderabuzima  ugizwe  n’inzu ababyeyi babyariramo ndetse  n’aho bakingirira. Twasuye kandi n’ikigo cy’ishuri. Ibi byose byakozwe  nyuma  yo  kubona  ko akarere  ka  Gakenke  ari akarere k’icyaro.”

Claudine Nyinawagaga; Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), yasabye abaturage kubibungabunga bakabifata neza kugirango birambe.

Yagize ati: “icya mbere ni ukubibungabunga bakabifata neza, ababyeyi bakagira uruhare kugira ngo amashuli yubakiwe abana afatwe neza. Abajyanama b’ubuzima mwababonye ku kigo nderabuzima twasuye, nabo bakagira uruhare. N’abaturage bakoresha imirima tuba twubatsemo amaterasi ariko no hirya no hino ahari imishinga y’amazi, tuzi neza akamaro amazi afite, ba bandi bayavoma nabo bakagira uruhare mu kubungabunga ibyo bikorwaremezo.”

Abafatanyabikorwa ba leta y’u Rwanda batandukanye barimo Leta y’Ubufaransa, iy’Ubudage ndetse  n’abandi …bashize hamwe ubushobozi mu kigega kugirango hakorwe imishanga myishi  kandi imiryango y’icyo kigega bavuga ko igifunguye.

Bimwe mu bikorwa bizitabwaho ni ibikorwaremezo by’amazi, ubuhinzi, kurengera ibidukikije  ndetse n’ibindi byiganjemo gusana ibyangiritse.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gakenke.

 Jan 24, 2025 - 11:15