Gakenke: Abaturage baravuga ko bahawe ibikoresho bituzuye nk’uko bari babisezeranyijwe!

Abatuye mu murenge wa Mataba wo mur’ aka karere baravuga ko bahawe imirasire gusa, mugihe muri gahunda yo kwegerezwa umuriro w’amashyanyarazi bari beretswe ko bagiye guhabwa imirasire, radio, itoroshi ndetse n’ibindi bikoresho, ariko ibindi ntibayihabwa. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bugiye gukurikirana icyahinduye iyo gahunda.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Mataba bavuga ko mugihe cyo guhabwa iyo mirasire yo kubafasha kubona umuriro ukomoka ku ngufu z’izuba,  bari beretswe ibindi bikoresho bijyana nawo, ariko babihabwa bituzuye, mugihe hari n’abatarabonye uwo murasire.

Umwe mubahatuye yabwiye Isango Star, ko “imirasire bayizanye nuko bamwe turayibura, babanza kutwaka amafaranga 1oooFrw nuko turagutanga ariko dutaha tutabonye imirasire. Kandi n’ababonye iyo mirasire, bagomba kubona itoroshi na radio ariko warafunguraga nuko ugasanga ni igiporoporo cy’umurasire gusa kirimo na bateri. Ibindi barabikuyemo, nta kintu kirimo!”

Undi ati: “ariko iyo mirasire …byagiye biza radio n’itoroshi nta kintu gihari! Ariko natwe abo mu cyiciro cya kabiri,harimo abatarayibonye!” “ baduhaye ibituzuye! Baduhaye amatara 3 gusa naho ni nkayo yapfuye, na bateri na charigeri.”

Basaba ko bahabwa amakuru yuko byagenze kugira ngo bihinduke ndetse naho ibyo bikoresho byagiye.

Umwe ati: “turabaza ngo iyo mirasire ko twatanze amafaranga yacu 1000Frw ngo turabona imirasire , iyo mirasire yagiye hehe  ko twari kubura izo radio…?! Kuki batayiduhaye kandi baduciye amafaranga twagombaga kurarira kandi tubure n’iyo mirasire.”

Undi ati: “ turabaza impamvu batabiduhaye , niba ntabyari biriho bagapfa gushushanyaho, niba barabiriye, ntabwo tubizi.”

Ibi byiyongeraho n’abari batanze amafaranga basabwe kugira ngo babone umurasire ndetse bagasohoka ku rutonde ariko ntibagire icyo batahana, bibaza amaherezo yabyo.

Icyakora NIYONSENGA Aime Francais;Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka GAKENKE , avuga ko bagiye gukurinirana icyatumye batabihabwa byose ndetse n’imiterere y’amasezerano agaragaza ibyo bazahabwa. Gusa asaba abaturage  kujya basinyira ibyo bakiriye.

Ati: “nicyo twakurikirana niba muri gahunda ariko byagombaga kuba, ariko ubundi igikomeye ni amashanyarazi niyo bari baremerewe guhabwa. Ikirebana nuko ibyo bindi bagombaga kubibona turabikurikirana tumaze kuvugana n’umufanyabikorwa atubwire uko bimeze.”

“ icyo twemeranya nabo ni uko basinyira ibyo bakiriye, batazavuga ngo bahawe ikarito irimo ibyo byose, ahubwo bagomba gusinyira ko bahawe umurasire, aho gusinyira ko babonye radio, televiziyo kandi ntabyo bahawe.”

Nimugihe aba baturage bagaragaza ko bagombaga guhabwa, birimo Radio, itoroshi n’ibindi bikoresho bijyana n’imirasire y’izuba ,aba baturage barasaba ko hamenyekana impamvu batabihawe, cyane ko hari n’abari barabaruwe bari mu cyiciro cy’abatishoboye ariko batahawe n’uwo murasire.

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Gakenke

 Aug 28, 2023 - 13:40