Gahunda ya "Zamukana ubuziranenge" yafashije abafite inganda nto n’iziciriritse

Mu rwego rwo gukomeza gufasha inganda nto n’iziciriritse gukora ibikoresho byujuje ubuziranenge muri gahunda ya "Zamukana ubuziranenge", ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB kiravuga ko iyi gahunda yafashije ku buryo abafite izi nganda bageze ku rwego rwo gukora ibikoresho bimeze neza byajya ku rwego mpuzamahanga.

kwamamaza

Ubwo Isango Star yasuraga bamwe mu bafite inganda nto n’iziciriritse zitandukanye mu ntara y’Amajyaruguru zirimo izikora amavuta yo kwisiga, amatuva yo mu mutwe, isabune zo koga, isabune z’amazi n’izo kumesa, bavuze ko bishimira gahunda yashyizweho izafasha kuzamura ubuziranenge bw’ibyo bakora.

Iradukunda Vedaste ati "twagize amahirwe ko mu mwaka wa 2017 hatangijwe gahunza nziza ya zamukana ubuziranenge, mu banyarwanda bakiri bato bariho icyo gihe nanjye narindimo n'ubwoko bw'ibicuruzwa nari maze gukora ndetse 2019 nza kugira amahirwe ubwoko nari maze gukora 4 muribwo bwahise bupimwa na RSB muri iyo gahunda ya zamukana ubuzirange bwemezwa ko bwujuje ibijyanye n'ibipimo bijyanye n'amabwiriza y'ubuziranenge".     

Bamwe mu rubyiruko n’abagore bakora muri izi nganda bavuga ko kubona akazi bibafasha kwiteza imbere kandi nabo bashaka kuzikorera.

Uwayezu Nadege ati "amafaranga nkura aha aramfasha mu muryango, abagore hari utuntu tw'utubazo tuba dushaka gukemura atari ngombwa ko dusaba abagabo bacu".  

Giramata Belyse nawe ati "muri aka kazi nguramo amatungo nkagenda nzamuka gake gake kandi nanjye bishobotse nazashinga uruganda nkabazamukiraho bitewe n'intera bamaze kugeraho nabo". 

Bajeneza Jean Pierre umuyobozi w’ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB avuga ko kubera iyi gahunda hari ibyagezweho kandi bishimira.

Ati "imisaruro ni myinshi wenda wahera n'ubumenyi abantu bavanamo, ikindi ni ukwizerwa kw'ibicuruzwa no kwiyizera kw'ababirimo". 

Gahunda ya "Zamukana ubuziranenge" ni gahunda yatangiye muri 2017 ubwo inganda nto n’iziciriritse n’ibindi bikorwa na serivise byari bifite ibirango by’ubuziranenge byari 300 gusa ariko ubu inganda nto n’iziciriritse n’ibindi bikorwa na serivise birenga 900 byamaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge, hakaba hibandwa cyane cyane ku rubyiruko, abagore ndetse n’abantu bafite ubumuga.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Feb 28, 2024 - 09:00