Abo mu nzego z’ubutabera basabwe kubutanga ku gihe, Rusesabagina na bagenzi be barakatirwa, Kabuga Felecien aburana mu mizi…amwe mu makuru y’ubutabera yaranze umwaka

Mur’uyu mwaka w’2022, Prezida kagame yasabye abo mu nzego z’ubutabera gutanga ubutabera ku gihe kandi bakagera ku banyarwanda bose babukeneye.Mubagejejwe imbere yabwo harimo Rusesabagina yongeye gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rw’ubujurire kubera ibyaha by’iterabwoba.Felecien Kabuga, nawe yatawe muri yombi ndetse atangira kuburana mu mizi ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994 akurikiranyweho.

kwamamaza

Ku itariki ya 25 Mutarama (1) uyu mwaka turi gusoza, Perezida w’ u Rwanda Paul KAGAME yasabye abari mu nzego z’ubutabera kuzirikana gutanga ubutabera ku gihe kandi bukagera ku banyarwanda bose babukeneye.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje ubwo yakiranga indahiro y’umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire Madamu Beatrice Mukamurenzi. Ageza ijambo kubari muri uwo muhango, umukuru w’igihugu yongeye kwibutsa akamaro k’ubutabera buboneye kuko aribwo shingiro ry’iterambere, ndetse n’impamvu hashyizweho urwego rw’ubujurire mu butabera bw’u Rwanda.

Yagize ati:“Urukiko rw’ubujurire ni rumwe mu nzego zashyizweho kugira ngo imanza zihute, abanyarwanda babone ubutabera bidatinze. Turabizi ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiye ari kimwe no kubura ubutaberacyangwa kutabutanga aho bukenewe.”

“ aho tugeze ubu ariko, ntabwo ai ukubera imikorere myiza y’urwego rumwe gusa. Inzego zose n’abayobozi bazo zigomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego navuze... twiyemeje.”

“ ndasaba rero ko abantu bakwiye kuzirikana ubutabera mur’uyu mwaka dutangiye ndetse n’igihe cyose mu minsi iri imbere.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi, U Rwanda rwakiriye amashusho akubiyemo amateka y’imanza z’abagize uruhare muri jenoside zitandukanye hirya no hino kw’isi, zagiye zicibwa n’urukiko rw’ubufaransa guhera mu 1945, harimo n’abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

 Ni amashusho yarasanzwe abitswe mu kigo nshyinguramateka cy’ubufaransa.Mu Rwanda yashyinguwe mu IRIBA ry’umurage ndangamuco na ndangamateka, ndetse atangira kumurikirwa abaturarwanda.

Assumpta Mugiraneza; Umuyobozi w’ikigo IRIBA ry’umurage ndangamuco Na ndangamateka, yavuze ko icyari kigamijwe ari ukugirango uzayareba wese azavanemo isomo ryo kwirinda no gukumira icyatuma hongera gutekerezwa ibikorwa bibi byo gutegura jenoside.

Mugiraneza, yagize ati: “Hari harimo ikintu kidasanzwe ku rwego rw’amateka kuko bifuzaga ko n’abazaza nyuma bazabasha kubireberaho. Ni gute twayakoresha [amashusho] kugira ngo duhangane n’ibibazo biriho mu bijyanye n’imibereho y’abantu, n’uburere [pedagogie] ariko tunatsindagira cyane ikibazo...bagahuriza hamwe ibyo babayemo, umutima uzirikana y’uko ubuzima bufite agaciro gakomeye.”

Kugirango ayo mashusho y’imanza zaciriwe abakoze ibyaha bya jenoside mu bihugu yakorewemo ziciwe n’urukiko rw’Ubufaransa abeyakurwa mu bubiko bw’ ikigo nshyinguramateka cy’ubufaransa azanwe mu Rwanda byasabye amasezerano mu buryo bw’inyandiko.

Ni amasezerano avuga ko ayo mashusho agomba kureberwa mu kigo yashyinguwemo gusa cyangwa ahandi habyemererwa.

Rusesabagina yongeye gukatirwa imyaka 25 y’igifungo, uzwi nka  Sankara aragabanyirizwa.

 Muri mata (4), Urukiko rw'Ubujurire mu Rwanda rwanzuye ko Paul Rusesabagina n'abo bareganwa bahamwa n'ibyaha birimo iterabwoba ndetse rugumishaho imyaka 25 y'igifungo kuri we.

Muri Nzeri (9) 2021, nibwo Rusesabagina na Callixte Nsabimana 'Sankara' bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20, bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba.

Uru rukiko rwanzuye ko 'Sankara' agabanyirizwa igihano agafungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha iburanisha.

Naho Herman Nsengimana nawe wabaye umuvugizi w'umutwe wa FLN uru rukiko rwavuze ko yari yagabanyirijwe ibihano cyane, rurabizamura kuva ku myaka 5 ijya kuri 7.

Abandi bantu 18 bareganwa n'aba batatu, uru rukiko rwagumishijeho ibihano bari bahawe n'urukiko rukuru.

Ubushinjacyaha bwari bwajuriye busaba ko aba baregwa bongererwa ibihano, ndetse busabira Rusesabagina gufungwa burundu.

Naho abaregwa baribajuriye basaba kugabanyirizwa ibihano, mu gihe abaregera indishyi bo bari basabye ko zongerwa kuko bagenewe nkeya.

Paul Rusesabagina ufatwa nk'ukuriye abandi muri uru rubanza, yivanye mu iburanisha rigitangira muri Werurwe (3) 2021, avuga ko nta butabera yiteze mu nkiko zo mu Rwanda.

 Kabuga Félicien yatangiye kuburana mu mizi.

 Ku italiki ya 29 Nzeri(9),  nibwo Kabuga Félicien ukekwaho gutera inkunga no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yatangiye kuburanishwa i La Haye mu Buholandi, nyuma y’uko byemejwe n’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).Ni nyuma y’uko uyu munyarwanda Kabuga Félicien, afatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi (5) 2020.

Urubanza rwa Kabuga rwagombaga kuba rwaratangiye ku itariki 18 Kanama (8) uyu mwaka, ariko ruza gusubikwa nyuma y’uko KABUGA agaragaje ko atarabashije kuburana icyo gihe.

Ubwo Urubanza rwe rwatangiraga, hari harabayeho impinduka mu bacamanza bagomba kumuburanisha, aho rwashyizwe mu maboko ya Iain Bonomy ari nawe uri kuruyobora, Elizabeth Ibanda-Nahamya, Mustapha El Baaj, na Margaret deGuzman; we urigikora nk’umusimbura.  Uru rubanza kandi rwatangiye kuburanishwa Kabuga atari mu rukiko.

Kabuga Félicien, washinze radiyo rutwitsi yari izwi nka RTLM (Radiyo Télévision Libre des Milles Collines), ashinjwa kugira uruhare mu kwenyegeza no gusakaza urwango rwari rugamije kurimbura Abatutsi mu Rwanda, akanashinjwa gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho na morali, interahamwe zatojwe kugirira nabi no kwica Abatutsi n’abandi batari bashyigikiye uwo mugambi mubisha, mu bwicanyi bwakorewe muri Kigali, Gisenyi, na Kibuye.

Mu byaha aregwa kandi, harimo no kuba yarateye inkunga mu buryo butandukanye, agatsiko k’interahamwe zo muri Kimironko mu Mujyi wa Kigali, zari zariyise ‘Interahamwe za Kabuga zagize uruhare mu bitero, ubwicanyi no kugirira nabi mu buryo bushoboka bwose Abatutsi n’abandi batari bari muri ubwo bugome muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, haba kuri za bariyeri, mu bwihisho ndetse no mu ngo.

Kabuga anashinjwa gukusanya amafaranga yo kugura intwaro n’amasasu no kugira uruhare mu gutumiza hanze imbunda n’amasasu, byakwirakwijwe mu nterahamwe zo muri Perefegitura ya Gisenyi.Ibirego bishinja Kabuga bivuga ko izo ntwaro zakoreshejwe mu bwicanyi bwabereye muri Gisenyi na Kibuye, imbere no mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.

Kugeza ubu,urubanza rwa Kabuga ruracyakomeje hakirwa abatangabuhamya batandukanye.

 Bamporiki yagejweje imbere y’Ubutabera arakatirwa!

Muri uyu mwaka kandi nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe umuco muri minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igihano cy’igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya milioni 60 z’'amafaranga y’u Rwanda.

Iki gihano Bamporiki yagihawe nyuma yo kumuhamya icyaha gifitanye isano na ruswa ndetse no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite. Bamporiki yari yaburanye yemera ibyaha kandi asaba imbabazi.

Icyo gihe, Umucamanza yavuze ko Bamporiki Edouard ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Umushinjacyaha yamureze ko yakiriye indonke y’amafaranga yahawe n’umucuruzi Gatera Norbert ubwo yari amaze gusaba umujyi wa Kigali kumufasha gufungura uruganda rwe rw’inzoga rwafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa

Umucamanza yavuze ko Bamporiki yahawe amafaranga milioni 5 zirimo 3 ze n’ebyiri zagombaga guhabwa umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali.

Umushinjacyaha kandi yari yamureze gufasha umucuruzi gufunguza umugore we wari wafunzwe, nyuma Bamporiki ahabwa ishimwe ry'amafaranga milioni 10.

Bamporiki yavuze ko atigeze agambirira kwaka ruswa, ko icyo yakoze ari uguhuza uwo mucuruzi n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kandi ko amafaranga yahawe yari ayo kumushimira ku bw’ubufasha yari yemereye uwo muryango.

Umucamanza yavuze ko uretse umwanya w’icyubahiro n’igitinyiro Bamporiki yarimo, nta n’umukozi uwariwe wese wa leta wemerewe kwakira indonke cyangwa ishimwe risimbuzwa ubufasha yahaye umuturage.

Yavuze ko ibyaha bimuhama amukatira igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 60.Mbere umushinjacyaha yari yamusabiye igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 200.

Nyuma yo gukatirwa, Bamporiki yaje kujurira maze ku italiki ya 19 Ukuboza (12), yongera kwitaba urukiko kugira ngo aburane mu bujurire ku byaha yahamijwe byo kihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Bamporiki n’abamwunganira mu mategeko babiri, Me Kayitana Evode na Me Jean Baptiste Habyarimana, babwiye urukiko ko hari impamvu 3 zatumye bajurira. Bavuze ko muri izo mpamvu harimo ukugabanyirizwa ibihano ndetse no kubisubika.

Bamporiki yasabye kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikije amategeko, umucamanza atazitirwa no kujya munsi y’igihe gito cy’igihano.Yavuze ko ahawe imbabazi atatinda kwerekana ko yagororotse kandi akazagira inama abandi kugira ngo badasitara nk’uko yasitaye.

Munyenyezi Beatrice yitabye urukiko ku byaha bya jenoside, yihana uyoboye inteko imuburanisha.

 Mur’uyu mwaka turi gusoza, urubanza rwa Munyenyezi Beatrice ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi witabye urukiko muri uku kwezi k’Ukuboza (12) akihana uyoboye inteko iburanisha amushinja kubogama.

Me Gashima Janvier;umwe mu bamwunganira mu mategeko yahise asaba ijambo yerekana imbogamizi zirimo kuba urukiko rubagezaho impinduka mu gihe bageze mu rubanza kandi batarabimyeshejwe kare. Yavuze ko no kuri iyo nshuro batunguwe no kumva ko hari abatangabuhamya bifuza gutanga ubuhamya mu muhezo no guhisha amazina yabo.

Abunganira Munyenyezi basabye ko urubanza rugomba kuburanira mu ruhame nk’uko ibyaha aregwa byabereye mu ruhame.

Ukuriye inteko iburanisha yasobanuye ko nta kibazo kigomba kuhaba kuko byemewe ko Munyenyezi n’abamwunganira bumva abo batangabuhamya ariko hakurikizwa kubahiriza ibyifuzo by’abatangabuhamya kuko ari na byo byatumye urubanza rwimurirwa i Nyanza ruvanwe i Huye.

Munyenyezi yahisa asaba ijambo avuga ko perezida w’inteko iburanisha ari kubogama mu buryo bugaragara ndetse amufitiye urwango bitewe n’ibyaha bya jenoside aregwa, bityo amwihannye.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha ashinjwa gukorera mu yari Perefegitura ya Butare; kuri ubu ni mu Karere ka Huye.

 Dec 30, 2022 - 01:32