
Basketball: Shampiyona y’icyiciro cya kabiri izitabirwa n’amakipe 16
Mar 28, 2022 - 11:23
Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, taliki 01 Mata 2022 ni bwo hazatangira shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo ku nshuro ya mbere.
Biteganyijwe ko iyi shampiyona izitabirwa n’amakipe 16 ari yo ITS Kigali, Kigali Titans BBC, UR CAVM, Orion BBC, The Hoops, UR CBE, Kicukiro Buckets, Spartans, Black Thunders, Flame, Inspired Generation, UR CE, Intare BBC, Wibena, UR CST na Elites.
Umujyanama mu bya Tekinike muri FERWABA, Habimana Mugwaneza Claudette atangaza ko ku wa Gatanu taliki 25 Werurwe 2022 bazagirana inama n’abayobozi b’amakipe yose kugira ngo basobanurirwe amategeko ya shampiyona nyuma babone gushyira ahagaragara ingengabihe y’imikino.
Yakomeje avuga ko aya makipe azashyirwa mu matsinda 3 hanyuma akine imikino ibanza n’iyo kwishyura ubundi muri buri tsinda hazamuke amakipe 2 kongeraho andi abiri azaba yitwaye neza yose abe 8 aho azakina imikino ya ¼, ½ n’umukino wa nyuma ahazakinwa imikino 3.
Mugwaneza yagarutse ku cyemezo cyari cyafashwe mbere cyo kumanura amakipe 4 ubwo shampiyona ya 2021 yari irangiye.
Ati : “ Hifujwe ko shampiyona yajya ikinwa n’amakipe 10 kandi ubu dufite 14, nyuma rero yo kubona ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri yitabiriwe n’amakipe menshi hafashwe umwanzuro ko uyu mwaka amakipe atamanuka ahubwo bikazatangira umwaka w’imikino wa 2022 urangiye.”
Avuga ko shampiyona ya 2023 izakinwa n’amakipe 12 hanyuma nirangira amakipe 4 amanuke hazamuke andi 2 maze umwaka w’imikino wa 2024 uzakinwe n’amakipe 10 bikomeze gutyo, buri mwaka hajye hamanuka amakipe abiri hazamuke andi abiri.
Muri Gashyantare 2022 habaye imikino y’irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo mu mukino wa Basketball “FERWABA Preseason Tournament 2022-Division II” .
Ikipe ya Titants BBC yitwaye neza ku mukino wa nyuma itsinda ikipe ya Orion BBC amanota 70 kuri 61, umukino wabereye kuri Sitade Nto Amahoro i Remera.