Igenzura ryarangiye! Ese Graët arakomeza kuyobora federasiyo y’Ubufaransa?

Abagenzuzi bashinzwe iperereza ku mikorere mibi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) kur’uyu wa gatatu, batanze raporo yabo ya nyuma ku babishinzwe. Nimugihe Noël Le Graët, umuyobozi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa ashobora gusimbuzwa kur’iyi ntebe yamaze kubona uyicaraho by’agateganyo.

kwamamaza

Abakoze ubugenzuzi bahawe izo nshingano na Minisiteri ya Siporo ari nayo iraza gutangaza imyanzuro yayo nyuma y'iburanisha rya nyuma ndetse n'ibyumweru bibiri byahawe Le Graët, umuyobozi mukuru Florence Hardouin (wahagaritswe) ndetse na komite nyobozi ya FFF kugira ngo babe bamaze kwisobanura ku birego bashinjwa.

Impande zabigizemo uruhare zishobora gusaba ko bakongerwa ikindi cyumweru kugira ngo banoze ibisobanuro byabo kubyo baregwa ariko minisiteri ya siporo yabwiye AFO ko raporo  izoherezwa nk'uko byari biteganijwe ku wa gatatu.

Uyu munsi nibwo hagomba gutangazwa ibyavuye mu bugenzuzi, ndetse n’igihe cyo gufata umwanzuro kuri komite nyobozi y'umupira w’amaguru w’Ubufaransa igizwe n’abantu cumi na bane, bayobowe na  Noël Le Gret. "Comex [Commite executif"]

Kuva yahagarikwa b'yagateganyo ku mwanya wa Perezida w’umupira w’amaguru, ku ya 11 Mutarama (01) wakwibaza niba bishobora kugera aho Le Graët asunikirwa kwegura cyangwa gusubizwa mu nshingano ze!

Le Graët w'imyaka 81 y'amavuko agomba kumenya uruhande aherereyemo mu gihe cya vuba mu nama idasanzwe ya Comex[komite nyobozi]  iraba kur’uyu wa gatanu.

Umukozi washyizweho by’agateganyo ariko utashatse gutangaza imyirondoroye, yagize ati: “Ibintu ntibishoboka, igisubizo gikwiriye cyane ni uko yakwegura”.  Gusa nanone hari n’abemeza ko uyu musaza ari umwere kandi adashaka kuva mu mupira w’amaburu.

Le Graët  yabaye perezida w’umupira w’amaguru mu Bufaransa kuva muri 2011. Ariko ibibazo birimo ibyateje igenzura bishingiye ku mutoza wa Real Madrid, Zinédine Zidane, wifuzwaga ko yaza gutoza ikipe y’Ubufaransa, ariko ku mpamvu zitwa ko ari inyungu bwite za Le Graët,  agatuma uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Les Bleus, yongezwa amasezerano, kandi abafaransa benshi bataramwifuzaga nyuma yo kudatwara igikombe cy’isi cyabereye muri Qatar, umwaka ushize.

Uretse ibi kandi, hiyongeraho n’ikibazo cy’imyitwarire idahwitse , ishingiye bku kirego cy’umugore umurega ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kumva hagati muri Mutarama (01), Le Graët   yatangiye gukorwaho iperereza ku bijyanye n’imyitwarire ndetse n’ihohotera rishingiye gu gitsina, nkuko bitangaza n’ubushinjacyaha.

Buvuga kandi ko bwamaze kohereza andi makuru y’isumbuye ku byaha ashinjwa mu butabera.

Raporo ibanza y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Uburezi, Siporo n’Ubushakashatsi (IGESR), AFP yashoboye kubonera kopi, yagaragaje byinshi. AFP itangaza ko Le Graët atagifite uburenganzira bwo kuyobora no guhagararira umupira w’Ubufaransa bitewe n’imyitwarire ye ku bagore, ibyo yatangaje mu ruhame no kunanirwa kuyobora FFF.

Mes Florence Bourg na Thierry Marembert, bamwunganira mu mategeko , bamaganye inyandiko bavuga ko zisa n'ibirego birega Breton wumva akarengane gakabije kari muri ubwo bugenzuzi bwakozwe n’abashyizweho igitutu cya politike n’itangazamakuru.

Mu ntangiriro za Gashyantare (02), bagaragarije AFP ko “Tubabajwe kandi no kuba icyizere cy’iyi raporo cyararenzweho ndetse n'umwuka ukuraho kubaha ko umuntu ari umwere.”

Amélie Oudéa-Castera; minisitiri wa siporo, ashinjwa nawe kuba atarabashije kugenzura ibyo yagiye atangaza, ahubwo akanenga cyane NLG. Nyuma y’ibice bimwe bigize iyi raporo, ku bushake, yanze gusubiza ibibazo yabazwaga ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru [FFF] ndetse na perezida waryo. Icyakora ku mugoroba wo kur’uyu wa gatatu, nibwo hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru.

Iki kibazo gishobora kuba ku rutonde rw’inama yamuhuje na Perezida Emmanuel Macron n’umuyobozi wa federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi (Fifa) Gianni Infantino, ku gicamunsi cyo kuwa gatatu i Paris.

Nubwo ibi byatangajwe ariko nanone Perezida Emmacron yibutsa ko yitaye cyane ku bwigenge bw'imikino ya siporo, kandi ko adashaka kwivanga.

Inama itaha ya Comex ya Federasiyo yijeje ko izagenda neza ndetse na  Le Graët ubwe akazagaruka, umwa mbere azaba agarutse nyuma y’ukwezi atari mu nshingano ze. Kuvaho kwe, byari biteganijwe ko bizakomeza kugeza nyuma y’iyo nama ndetse hanatangajwe n’ibyavuyemo.

 Breton ishobora gufata umwanzuro wo kumureka bitewe n’igitutu cyabo bahoze bakorana cyangwa aba hafi ye, cyangwa se gutsimbarara ku mwanya we, kubera no kwanga mumushyira mu gisebo.

Ibi byatumye bamwe mu bagize komite nyibozi [Comex] begura kugira ngo hazakorwe andi matora, nubwo bamwe banze kwegura.

Ku rundi ruhande ariko, Le Graët ashobora gufatirwa ibihano bishingiye ku myitwarire, hashingiwe ku byavuye mu bugenzuzi yakorewe.

 Feb 15, 2023 - 17:52