KARATE: Sensei Opiyo yasabye abatoza b'Abanyarwanda kwitondera imyitozo y'ibanze

Kuri icyi Cyumweru muri Kigali Elite Sports Academy(KESA) hasojwe amahugurwa y'Iminsi ibiri. Ni amahugurwa y'Abakarateka yatangiye kuwa Gatandatu asozwa ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.

kwamamaza

Ni amahugurwa yitabiriwe n'Abakarateka bagera kuri 60 baturutse mu makipe (Clubs) atandukanye bahugurwa na Sensei James OPIYO, inzobere muri uyu mukino akaba n'Umutoza mpuzamahanga muri uyu mukino. 

Aya mahugurwa yateguwe na KIGALI ELITE SPORTS ACADEMY kubufatanye n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA). 

Yari inshuro ya kabiri kuri Sensei Opiyo mu Rwanda,akaba yishimiye urwego karate y'u Rwanda iriho magingo aya.

Sensei James OPIYO

Nkurunziza Jean Claude wateguye aya mahugurwa akaba n'Umuyobozi wa KESA yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, abasaba ko ubumenyi bakuyemo bagomba kubusangiza abandi, yashimiye byimazeyo abamuba hafi mu bikorwa ategura aribo Modern tour Rwanda, Zanshin, IMC, Antonov, Shine Orbit Company ndetse ashimira cyane Sensei OPIYO James ku mwanya yabahaye cyane ko kumubona biba bitoroshye. 

Nkurunziza Jean Claude utoza ikipe y'igihugu ari mu bitabiriye amahugurwa yatanzwe na Sensei Opiyo

Rurangayire Guy uyobora JAPAN KARATE ASSOCIATION(JKA), akaba ari umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yashimiye cyane abateguye aya mahugurwa, ababwira ko ibi ari iby'agaciro kuko ari ukubaka karate nyarwanda no gufasha abakiribato no kubaha iby'ingenzi muri uyu mukino cyane ko kwiga ari uguhozaho yibutsa abitabiriye aya mahugurwa ko kubona umutoza uri ku rwego nk'uru ari umugisha ukomeye.

Niyongabo Damien; umuyobozi w'Urugaga nyarwanda rw'Umukino wa karate, yashimiye cyane abateguye aya mahugurwa, bakanaza umwarimu uri ku rwego mpuzamahanga kugira ngo atange ubumenyi ku bakarateka b'u Rwanda, yasabye abandi bakarateka bakuru n'abandi bose bajya bategura amahugurwa ko bakwiriye gushyigikirana bagasenyera umugozi umwe cyane ko byose ari ukubaka karate nyarwanda. Mu gusoza aya mahugurwa abitabiriye bose bakaba bahawe impamya bumenyi.

Ubwo Sensei Opiyo yasozaga inshuro ya kabiri ahugura Abanyarwanda muri Karate, yasabye abatoza b'Abanyarwanda kujya bita cyane ku myitozo y'ibanze baha abana

Nkurunziza Jean Claude (ibumoso) ari kumwe na Sensei James Opiyo (iburyo)

Abahuguwe basabwe kujya banoza imyitozo y'ibanze ihabwa abakiri bato

@Sadam Mihigo/Isango Star-Kigali 

 Mar 11, 2024 - 11:42