
CANAL+ yahaye kaminuza ya Kepler inkunga yo kwiga hanze ku bakinnyi b'abanyeshuri
Oct 18, 2024 - 08:28
Kuri uyu wa 4 sosiyete icuruza amashusho ya canal+ yashyikirije kaminuza ya Kepler inkunga y’ibihumbi 10 by’amadorali yo kurihira abanyeshuri 5 bakina umukino w’intoki wa basketball, kugirango babashe kujya kwigira muri za kaminuza zo hanze y’igihugu.
kwamamaza
Ni inkunga y’amashuri ingana n’ibihumbi 10 by’idorali canal + yageneye batanu mu bakobwa biga muri kaminuza ya Kepler bakina umukino wa basketball.
Umuyobozi wa Kepler, Nathalie Munyampenda akaba anashinzwe amakipe yose ya siporo muri iyo kaminuza, yavuze ko ari urugero rwiza ku ruhare rw’abikorera mu kuzamura siporo y’abagore mu Rwanda binyuze mu burezi, ndetse akavuga ko ibyo byakomeza kuko bigira umumaro ukomeye ku mibereho y’urihirwa ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Ati "ubundi turashaka ko ibigo by'igenga byo mu Rwanda biteza imbere siporo ni gutyo siporo yacu izazamuka ariko cyane cyane siporo y'abakobwa n'abadamu, turishimye cyane ko Canal+ yabikoze igashyiramo amafaranga kandi amafaranga ajya mu mashuri y'abakobwa, amafaranga azajya mu kwishyurira ishuri abakobwa no kubafasha mu mibereho, abo bakinnyi 5 ni abakinnyi twabonye bafite imbaraga turashaka ko bakomeza bakazamuka muri basket kandi turabibona ko birimo biraza, turifuza ko bikomeza kandi tuzakomeza kuvugana n'abandi kugirango duteze siporo y'abakobwa n'abadamu imbere".
Bamwe mu bahawe ayo mahirwe bavuze ko ari amahirwe akomeye bityo biteguye kuyabyaza umusaruro bahesha ishema igihugu ndetse nabo ubwabo.
Umwe ati "iyi nkunga tubonye izongera byinshi ku myigire yacu no ku mikino yacu kuko bizadufasha gukomeza gushyiramo imbaraga, kuba dushyigikiwe cyane ni ishema rikomeye bizadufasha no mumasomo yacu kwiga dushyizeho umwe kuko tuzi ko hari abantu badushyigikiye kandi badutezeho byinshi".
Undi nawe ati "turabashimiye kubw'ubufatanye bwabo kandi turashimira n'ubuyobozi bwa Kepler kutuba hafi kuba bagiye kudushyigikira nkatwe nk'abagore kugirango duteze impano zacu imbere turusheho gukina kandi mu gihugu cyacu naho bigende neza abagore natwe dukine bizagere no ku rwego rw'abahungu kandi turabizeza ko bizagenda neza natwe abakinnyi tuzakoresha imbaraga".
Si ubwa mbere habayeho ubufatanye hagati y’ibi bigo byombi kuko mu mwaka ushize Canal+ Rwanda yatangije ubufatanye na Kaminuza ya Kepler mu rwego rwo gufasha abayigamo kumenya gukora ubushakashatsi ku bibazo abakiliya ba Canal+ bafite n’uburyo byakemuka.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


