Busogo: Minisitiri w'intebe yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside ikihagaragara

Minisitiri w'intebe Dr. Eduard NGIRENTE yasabye abatuye mu mirenge ya Busogo na Gataraga yo mu karere ka Musanze gukomera no kwirinda ingengabitekerezo ikihagaragara. Ni mugihe iki gice cyahoze ari Komini Mukingo muri Ruhengeli, amateka agaragaza ko hageragerejwe Jenoside mbere y'ahandi ndetse bigakorwa n'abari abategetsi bakomeye muri guverinoma yariho icyo gihe bahavukaga.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho, ubwo Minisitiri w'intebe n'abandi bayobozi bakuru mu gihugu bifatanyaga kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, n'abatuye muri ibi bice by'icyahoze ari komine Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu mirenge ya Busogo na Gataraga yo mu karere ka Musanze.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Ngirente yagize, ati:" ariko muri za raporo tugenda tubona hirya no hino turacyabona abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bahohoterwa. Kandi ukabona ko ubahohotera aba yabigambiriye." 

Yifashishije urugero, yavuze ko "hari aho umuntu abyuka akagenda agatema inka y'umuntu amaguru, akayisiga mu rugo kandi yayiciye amaguru! Ibyo byerekana ko ari umutima wo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko utemye inka amaguru kandi urayisize. Ntabwo ari benshi babikora ariko baracyahari."

"Icyo nshaka kuvuga ni uko ubumwe bw'abanyarwanda bugeze ku kigero kiri hejuru cyane ariko nako gace kabura tugashakishe."

NYIRAHONORA Theophile; Izina yahawe kubera amateka kugirango ashobore kwiga, yavuze uko Jenosode yageragerejwe i Busogo ikanaha mbere y'ahandi. Ni amateka ahabanye n'imvugo z'abagorega amateka yayo, bayitirira ihanurwa ry indege y'uwahoze ari perezida wigihugu, Juvenal HABYARIMANA.

Mu buhamya bwe, yagize ati:" Maman ati ' uriya mwana azira ko Se azwi!' Nibyo yambwiye, yiga guhindura amazina yanjye. Muri uko kubyiga nibwo nabaye Nyirahonora. Maman yamaze iminsi hafi icyumweru abintoza, buri kanya akambaza ngo harya nibakubaza izina uzavuga ko witwa nde? Nkibagirwa, nkavuga nti...ati witwa Nyirahonora' uri mwene nde? uri uwa Rutura na Kibegeti'."

" ngira Imana ishuli ritangira nabimenyereye."

Dr. BIZIMANA Jean Damascène; minisitiri wa Minisiteri yubumwe bwabanyarwanda ninshingano mboneragihugu, yabibukije ko abategetsi bo muri ako gace aribo batangije kwica abatutsi bari bahatuye.

Ati:" MRND isanga kugira ngo ishobore kugira amaboko mu Majyepfo ikwiye kohereza abayobozi n'abasilikari bakuru bakomoka muri Ruhengeli na Gisenyi bakajya kuyobora inzego zitandukanye, kugira ngo bajyane n'interahamwe bazigishe, bakore ubukangurambaga, birakorwa. Ni muri ubwo buryo Marcel Sebatware nababwiye yahawe kuyobora uruganda rwa CIMERWA."

"Iyi strategy kandi yashyizweho na Nzirorera, icyo gihe yari Minisitiri w'inganda. Kugira ngo bakore ubwo bukangurambaga, bakoze akazi kabi cyane ko kwica no gukangurira abantu baho gushyiraho interahamwe kandi ibintu kandi biraba."

Muri aka gace k'icyahoze ari komine Mukingo hihariye kuba haravugakaga abategetsi bakomeye kandi banagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Aba barimo nka Kajerijeri wari burugumesitiri, Nzirorera wayoboye minisiteri zitandukanye muri Guverinoma yicyo gihe ndetse nabandi.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star _Busogo mu karere ka Musanze.

 Apr 8, 2025 - 20:10