"Buri munsi birahenda":Abaturage baribaza iherezo ry'izamuka ry’ibiciro by’ibirayi n’ibitoki

Abatuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira izamuka ry’ibiciro rya hato na hato by’ibiribwa byiganjemo ibirayi n’ibitoki. Bavuga ko biri kuzamuka umunsi kuwundi kandi ari ibikenerwa ku mafunguro yabo ya buri gihe. Bibaza iherezo ry'iri zamuka bikabayobera, bagasanga inzego zibishinzwe zakagize ingamba zifata, kuko bakeka ko hari abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro uko bishakiye, bigatuma abaturage bahendwa.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu gihe hamaze iminsi havugwa izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ahandi mu duce dutandukanye, bataka izamuka ry’ibiciro by’ibirayi n’ibitoki. Bavuga ko ribaho umunsi k’umunsi, ndetse ubu biri kuribwa n’umugabo bigasiba undi kandi ari bimwe mu bikenerwa n’abanyarwanda benshi.

Umuturage umwe yagize ati:" hari igihe ujya guhaha ibirayi mu gitondo, wends ukaba wabiguze nka 500F: ni urugero, wasubirayo nimugoroba ugasanga byiyongereye, ejo ugasanga hiyongereyeho...mbese buri gihe, bizamuka umunsi ku munsi."

Undi ati:"ibitoki nabyo byarazamutse, ni ikibazo gihambaye cyane."

"ugaruka guhaha ibirayi ngo byahenze, ngo byabuze! N'umumotari ntabwo akibirya keretse umushoferi n'umukanishi wakanitse neza. Agafiriti ni ukukarya wabitekerejeho neza nkuko kera twatekerezaga ku nyama."

Basaba ko inzego zibishinzwe zakora uko zishoboye zigahagarika iri zamuka ry’ibiciro rya hato na hato kuko hari n’abaryitwaza bakaba bahenderamo abaturage nkana.

Umwe ati:" ibirayi byarahenze, bigomba kurya uwifite. Umuntu aba agira ngo wenda ni ibihe biba byahindutse cyangwa ni igihe cy'umurumbo wabyo. Mba nzi ngo igihe bizamanukira bizamanuka."

Undi ati:" hakagombye kujyaho rwose abantu bakareba niba koko abo bacuruzi baba baranguye bihenze cyangwa niba adi amafaranga runaka biyongereraho. Icyo ni ikibazo Leta yakagombye kureba, niba ibyo biciro byarazamuwe na Leta cyangwa niba ari umuturage uba wabyisdshyiriyeho."

Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko ibiciro byo ku masoko yo mu mijyi mu Rwanda byazamutseho 6,5% muri Werurwe (03) 2025, ugereranyije n'ukwezi nk'uku mu mwaka ushize.

Iyi raporo igaragaza kandi ko izamuka ry'ibi biciro ryatewe ahanini n'ibiciro by’ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 12% ndetse n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 14,1%.

@BERWA GAKUBA Prudence/ Isango Star-Kigali.

 May 6, 2025 - 14:26